Umugabo yagaragaje agahinda kenshi kavanze n’akababaro abinyujije mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga, ubwo yahitagamo gusangiza abantu inkuru ye ibabaje agishaka abantu inama y’icyo yakora nyuma yo kumenya ibyamubayeho.
Nyuma y’uko uyu mugabo amenye ko abana nyakwigendera umugore we yamusugiye Atari abe avuye gupimisha ibizamini bya DNA yahisemo kugisha inama. Yagize ati “ umugore wanjye yarapfuye ansigira abana babiri, nyuma y’ibyumweru bikeya nza kumenya ko abana burya Atari abanjye, none kuri iyi nshuro ntago nzi ikintu nakora.”
“Umugore wanjye yanciye inyuma ubwo twabanaga, nyuma yo kuvumbura ko abana Atari abanjye ikintu ntazo cyanyangije imbere muri njye, abana sinkibakunda yewe nta nubwo bikinshishikaje kuba papa wa bo. Ndabizi ibi ni ubuhubutsi kandi Atari n’amakosa yabo, ariko na njye nta kintu nabikoraho.”
“Niyumvamo ko nagambaniwe ubwo nabanaga n’umugore wanjye wahoraga anca inyuma, ubuzima bwanjye bwari ikinyoma.”