Umugore witwa Angelique Ikitegetse wo mu karere ka Ngoma wari warabuze ubwo yavaga mu birori by’umubatizo w’umwisengeneza we, igice kimwe cy’umubiri we cyabonetse mu kiyaga cya Mugesera mu gihe ikindi kigishakishwa. Iki gice cy’umubiri cyagaragaye mu mpera z’icyumweru gishize hakekwa umugabo we.
Aba basanzwe batuye mu murenge wa Mugesera, akagali ka Nyamugari, abaturanyi babo bavuga ko bagerageje guhamagara nyakwigendera kuri terefone baramubura, niko kwigira inama yo kumushakisha ahantu hose. Bavuga ko umuryango wa nyakwigendera n’umugabo we Rusanganwa Donatien wahoraga mu makimbirane ashingiye ku bushoreke n’imitungo.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) yavuze ko umugabo wa nyakwigendera yamaze gutabwa muri yombi. Yavuze ko iperereza rikomeje gukorwa kugira ngo hamenyekane uko icyaha cyakozwe n’abafashije Rusanganwa gukora iki cyaha akurikiranweho.
Yagize ati “Ni abantu bari bafitanye amakimbirane y’igihe kirekire ndetse bari barino mu nzira zo gutandukana.” Avuga ko igihe abantu babona ko amakimbirane yababanye maremare, badashobora kuyikemurira ubwabo ahubwo bakwiye kwegera inzego zikabibafashamo.
Uyu mugabo ukekwaho kwica umugore we urw’agashinyaguro afungiye kuri Sitasito ya RIB ya Zaza.