Umugore witwa Lisa Pisano wabaye ikimenyabose ku wa 12 Mata 2024, ubwo yakuragamo umutima n’impyiko byari birwaye, agahabwa ibikuwe mu ngurube hagatabarwa ubuzima bwe, yitabye Imana asigira urwibutso abarimo abaganga n’abarwayi babanye, dore ko yagerageje guhangana n’ubuzima ariko ntabashe kurokoka.
Ivuriro uyu mugore yavuriwemo ryitwa NYU Langone ryatangaje ko uyu mugore yashizemo umwuka nyuma yo guhangana n’ubuzima ntabashe kurokoka n’ubwo yamaze igihe gito akuwemo umutima n’impyiko byari birwaye agahabwa ibivuye mu ngurube.
Ku wa 29 Gicurasi byagaragaye ko ubuzima bwe buri kwanga nubwo iri vuriro ryamwitagaho ryavuze ko bwa mbere bakira uyu murwayi witabye Imana basanze afite ikibazo cy’umutima udafite ubushobozi bwo kohereza amaraso mu ngingo z’umubiri, nyuma basanga n’impyiko ze zarangiritse.
Umuyobozi mukuru w’ivuriro, Dr Robert yavuze ku buzima bwa nyakwigendera atarapfa. Ati “Uyu mugore witabye Imana yabaye umunyembaraga ndetse yari afite icyizere cyo gukira agasubira kwishimana n’umuryango.”
Ubwo yiteguraga kubagwa no guhabwa izi ngingo zivuye mu nyamaswa, yavuze ko yiteguye gukira kandi ko niyo atakira azaba atabaye ubuzima bwa benshi, cyane ko abaganga bamenya niba habonetse ubundi buryo bwo kubona insimburangingo.
Abaganga bo muri Amerika b’abahanga mu gusimbuza ingingo nzima izangiritse mu mubiri babiherewe uruhushya n’ikigo gishinzwe ibiryo n’imiti, bemeje ko gukora ubushakashatsi kuri uyu mugore agahabwa ingingo zivuye mu ngurube abibahereye uburenganzira.
Ubwo bamubwiraga ko amahitamo ahari ari ugukoresha ingingo zikuwe mu ngurube ntiyateye amahane kuko yavuze ko byatuma abaganga basobanukirwa niba byakora, bityo benshi barwaye bagafashwa batabuze ubuzima. Uyu mugore yasize avuze ko kuba yarahawe ingingo z’ingurube ntacyo bimutwaye, ahubwo ko azafasha abaganga ndetse n’abaturage kumenya niba ingingo za ririya tung zajya zifashishwa mu kurokora ubuzima bwa benshi.
Ubwo Lisa Pisano yabagwaga yavuze ko atakwemera kubona umuntu amuha urugingo rwe ruzima, akangiza ahazaza he wenda nawe azarukenera, cyangwa kurutanga bigahungabanya ubuzima bwe. Aba baganga bamurwaje bagize bati “Ubutwari bwe buzahora bwibukwa.”