Umubyeyi witwa Musengamana Beata utuye mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi, wamenyekanye nyuma yo kuririmba indirimbo ‘Azabatsinda Kagame’ yifashishijwe mu bikorwa byo kwamamaza Umukandida wa FRP Inkotanyi, Paul Kagame, yahawe inzu nsha yubakiwe n’uyu Muryango. https://imirasiretv.com/gitifu-wagaragaye-asenya-igipangu-cyumuturage-yakoze-ikindi-gikorwa-cyatunguranye/
Uyu mubyeyi w’abana batatu yubakiwe inzu mu Karere ka Kamonyi ndetse ahabwa n’inka yo kujya imuha amata nyuma yo guhimba indirimbo “Azabatsinda Kagame” yaje gukundwa cyane ikanaba imwe mu zakoreshejwe mu bikorwa byo kwiyamamaza kwa Perezida Kagame n’Umuryango wa FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite yabaye muri Nyakanga 2024.
Iyi ndirimbo yaje kuba ikimenyabose kubera amagambo akubiyemo agusha ku bikorwa by’Ubutwari Perezida Paul Kagame amaze kugeza k’u Rwanda. Hari aho igira iti “Intumwa y’Imana asa n’uwavuye mu ijuru, yatumwe ku Banyarwanda ngo yuhagire uru Rwanda. Azabatsinda Kagame yarukuye ku muheto naho ababunza amagambo byari byabananiye.”
Aganira na RBA, uyu mugore w’imyaka 38 yavuze ko kuva yahimba iyi ndirimbo ikajya hanze yahise ahindurirwa ubuzima. Ati “Inzu ni iyanjye. Umuryango wa FPR Inkotanyi ku rwego rw’Akarere ni wo wayinyubakiye aho nari natuye. Ubu ni bwo yuzuye ndetse ibikoresho bimwe na bimwe ntibirajyamo, bari bunzanire amazi uyu munsi.”
Uyu muhanzikazi kandi yongeye gushimangira ko Perezida Kagame ari umuntu udasanzwe ukwiye kuyobora u Rwanda iteka agakomeza kuruganisha aheza. Musengamana yavuze ko yateguye indirimbo ishima ndetse yiteguye gukomeza inganzo ye mu kwerekana ko ubuyobozi bwa FPR Inkotanyi buzirikana. https://imirasiretv.com/gitifu-wagaragaye-asenya-igipangu-cyumuturage-yakoze-ikindi-gikorwa-cyatunguranye/