Umugore wo mu karere ka Karongi, mu murenge wa Rubangera, mu kagali ka Ruragwe mu mudugudu wa rwimpongo, akurikiranweho kubyara umwana akamwica, hanyuma akamushyingura mu gikari cy’iwe kugira ngo umugabo we atazamenya ko yamuciye inyuma. Bikekwa ko ibi yabikoze kuwa 28 Kanama 2023, kuko bukeye bwaho nibwo abaturanyi babonye ameze nk’uwabyaye ariko Babura umwana.
Abajyanama b’ubuzima bahoraga bakeka ko uyu mugore atwite ariko akabihakana, kuko nta na rimwe yigeze ajya kwipimisha nk’umugore utwite. Nyuma abaturanyi batangiye kubona inda itakimeze nk’uko yari imeze mbere, babimenyesheje Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, baza gukurikirana bamenya ko uyu mugore yabyaye umwana akamutaba mu gikari.
Mushimiyimana Gratien, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Ruragwe, yavuze ko kuwa 4 Nzeri 2023 aribwo bamenye ko uwo mugore yabyaye umwana akamuta. Yavuze ko uwo mugore ari mu maboko y’ubugenzacyaha, anashimira cyane abaturage batanze amakuru, akomeza ababwira ko nta byacitse iri mu gusama inda, umwana agomba kumubyara akabaho nk’uko na nyiri ugusama byagenze.
Uyu mugore ubusanzwe afite abana babiri, umukuru afite imyaka 6, aho umugabo we afungiye icyaha cyo gutekera abantu umutwe agamije kubambura amafaranga, bigakekwa ko impamvu uyu mugore yabyaye umwana akamutaba mu gikari, ari ukugira ngo umugabo we atazamenya ko yamuciye inyuma.
ivomo: IGIHE