Umugore w’i Kayonza yavuze impamvu yishe umwana abereye Mukase amukebye ijosi

Ku wa mbere Tariki 9 Ukwakira 2023, umugore wo mu karere ka Kayonza yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma yo kwemera ko yishe umwana w’umukobwa witwa Masengesho Deborah w’imyaka 12 y’amavuko abereye Mukase amukebye ijosi. Ni mu murenge wa Murundi, mu kagali ka Buhabwa mu mudugudu wa Gakoma.

Umurambo wa Masengesho wabanaga na Mukase wasanzwe mu nzu bigaragara ko watewe icyuma mu ijosi bivugwa ko Se yazindutse ajya guhinga, Mukase we yari yagiye kwa muganga. Uyu mwana yari yabyutse ajya kuvoma nyuma baza gusanga yambaye imyenda y’ishuri yapfuye.

Amakuru avuga ko nyuma yo kumenya ko uyu mwana yapfuye yishwe atewe icyuma, ubuyobozi bwajyanye n’inzego z’Umutekano bahita batangira iperereza barihera ku babyeyi babanaga n’uyu mwana, bababaza aho bari bari bimwe mu bimenyetso biza gufata uyu mugore maze aza kwemera ko ari we wishe uyu mwana nk’uko byavuzwe na Gitifu w’umurenge wa Murundi, Gashayija Benon.

Gitifu Gashayija yagize ati “Twaje kumufata tumubwira ko tugiye kumufunga ageze aho atwemerera ko ari we wishe uyu mwana, yatubwiye ko yabanje kumuha umuti wica udukoko mu murima uza kumuca imbaraga arangije amutera icyuma mu ijosi.”

Gitifu yakomeje avuga ko Mukase wa Masengesho yavuze ko impamvu yamwishe kwari ukwihorera kuri Nyina w’uyu mwana ari na we mugore mukuru w’umugabo we. Ikindi ngo umugore mukuru yatumye basenya inzu babagamo I Nyagatare baza gukodesha muri uyu murenge wa Murundi bityo yari ari kumwihoreraho ko basangiye umugabo ndetse bafitanye n’amakimbirane.

Uyu mugore yakomeje ababwira ko ubu bwicanyi yari yarabupanganye n’umugabo we, gusa ngo uyu mugabo yabihakanye yivuye inyuma avuga ko adashobora kwihekura. Kuri ubu uyu mugore n’umugabo we bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Rukara, mu gihe hagikorwa iperereza ngo hamenyekane amakuru menshi kuri ubu bwicanyi, umurambo wa Masengesho na wo wajyanwe ku bitaro bya Gahini kugira ngo ukorerwe isuzuma. SOMA N’IYI NKURU>>> Abaturage b’i Rubavu hahoze ari isooko y’ibirayi baravuga ko kuri ubu batibuka igihe baherukira kubirya

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved