Umubyeyi witwa Murorunkwere Angelique aka Mushiki wa Yesu, utuye mu mudugudu wa Marantima mu Kagari ka Rwebeya mu Murenge wa Cyuve, aratabaza Perezida Paul Kagame n’inzego zibishizwe ngo zimukure mu karengane ari gushyirwamo na zimwe mu nzego zakagombye kumurenganura, ku kibazo cyo kuba yarubatse ishuri akaba yarakorewe akagambane rikaba risigayemo abanyeshuri 26 gusa.
Bijya gutangira byahereye ku kibazo akururwaho n’umuryango w’Abasikuti mu Rwanda kubera inzu yabo yakodesheje kuva mu mwaka wa 2014 aho yatangiranye abana batatu, ubu akaba yari amaze kubaka izina kuko afite icyiciro cy’inshuke (Baby, Middle na Top) ndetse n’icyiciro cy’amashuri abanza (P1-P6) mi ishuri rye yise New Jerusalem riherereye muri aka Karere ka Musanze.
Ikinyamakuru Isonganews.com cyatangaje ko cyaganiriye n’uyu mubyeyi washize iri shuri, aho yavuze ko nyuma y’amasezerano yagiranye n’umuryango w’Abasukuti mu Rwanda yatangiye kuvugurura aho hantu ari nako yongeragamo ibindi bikorwa remezo byo gufasha abana kwiga neza birimo ubwiherero, kuhageza amazi, ubukarabiro mu gihe cya Covid-19, ubusitani, imicundebo (Balansoirs), uruzitiro, ikibuga n’ibindi bifasha abana mu myigire yabo none bakaba batangiye kukimuhuguza batamwishyuye ayo yashyizeho akora ikigo kibereye abana b’abanyarwanda.
Uyu mubyeyi yavuze ko mu gihe yari yicaye ategereje kugaruza aye, yatunguwe no gusanga abo ba Sukuti bashaka kumwirukana, agakomeza avuga ko nubwo abizi ko inzu atari iye ariko nawe yahashoye amafaranga menshi bityo bagakwiye kumureka akabanza akagaruza aye (Asaga miliyoni 16). Murorunkwere Angelique yakomeje asaba inzego zibishinzwe harimo na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, gukurikirana ikibazo cye maze akarenganurwa.
Mu kiganiro uyu muyobozi w’ikigo cya New Jerusalem yagiranye n’umuyoboro wa YouTube yitwa Zaburi Nshya, yavuze ko kugeza na nubu iki kibazo kitarakemuka, kuko abanyeshuri be bagenda bagabanuka umunsi ku munsi bitewe n’akagambane yakorewe n’abayobozi bafatanyije n’uyu muryango w’Abasikuti mu Rwanda. Avuga ko abayobozi benshi bamukoreye akagambane bakajya babwira abandi babyeyi ko iki kigo kitagikora, ngo cyarafunze bityo bareke ibyo kujyanayo abana babo.
Deregitirise Murorunkwere yavuze ko yamenye amakuru ko bamwe muri aba bayobozi bagenda babwira ababyeyi ko ikigo cye kitagikora, bityo ari mu gahinda gakomeye ndetse nta n’ubwo ateganya kugaruza amafaranga yose yashoye ari kubaka iki kigo.
Diregiteri ushinzwe uburezi mu karere ka Musanze, Umutoni Alice, yabwiye umunyamakuru wa Isonganews.com ko icyo kibazo bari batakizi ariko ngo ku bwo kuba bakimenye, bagiye kugikurikiranira hafi.
Yagize ati “Urakoze kuduha amakuru ariko reka tubikurikirane kuko batigeze babitubwira. Twebwe icyo turakora ni ukureba amasezerano bagiranye, hanyuma tukareba inyungu z’umuturage kandi n’abana ntibabuzwe uburenganzira bwabo. Turaje tubirebe, nitumara kumenya ibyo ari byo, turabiha umurongo mwiza kandi utabogamye.”
Icyakora uyu mubyeyi avuga ko ibyabaye byose byabaye nk’ubusa kuko nta musaruro byatanze ndetse ngo abona hari abayoboze bakomeye babyihishe inyuma, aba aribo batuma ibintu bitanyuzwa mu nzira za nyazo ahubwo uyu muryango w’Abasikuti ugakomeza kwirebaho kandi nawe nyamara yarashoye amafaranga menshi. Avuga ko mu byifuzo bye ikibazo cye abona cyakemukira kwa Perezida Paul Kagame.