Umugore w’imyaka 42 y’amavuko wo mu karere ka Musanze, yafunzwe akekwaho kwiba ihene y’umuturanyi aho basanze inyama zayo mu gisenge cy’inzu ye. Ni mu murenge wa Nkotsi mu kagali ka Bikara.
Kabera Canisius, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkotsi yavuze ko uwo mugore yibye ihene y’umuturanyi kuwa 14 Nzeri 2023 ayibagira mu nzu iwe, nyuma y’iminsi ibiri inyama zifatirwa mu gisenge cy’inzu ye aho yari akomeje kuziryaho yitonze.
Yagize ati “Nyiritungo yarakomeje ararishakisha araribura, abaturage bagakeka ko iryo tungo ryagiye ku muturanyi, bagezeyo abana bari mu rugo bavuga ko ihene bayibonye ariko ko bayirukanye batazi aho yagiye, ariko icyagaragaye ni uko bari bayishyize mu nzu bayibagiramo.” Ngo nyiritungo yakomeje gushakisha ihene ye ajya hirya no hino mu masoko arayibura.
Ngo ariko hari undi muturanyi wabo wakomeje kumva impumuro y’inyama mu rugo rw’uwo mugore, atanze amakuru bafatira inyama z’ihene muri urwo rugo. Bagera muri urwo rugo uwo mugire yabanje guhakana ko yibye iyo hene ariko baramuganiriza kugeza yemeye ko binjira mu nzu kureba ko iyo hene ihari.
Gitifu yakomeje avuga ko ubwo bashakiraga ihene muri iyo nzu byaje kurangira umwe arebye hejuru mu gisenge asangayo umufuka urimo inyama barebye basanga ni ya hehe yibwe. Kuri ubu umugore yashyikirijwe polisi.