Umugabo witwa Gatoya wo mu karere ka Nyanza mu murenge wa Busasamana yatemye mugenzi we mu mutwe bapfa umugore, aho yamusanze yitwaje intwaro gakondo. Uyu mugabo bivugwa ko yari amaze igihe afunguwe aho yari yarazize gukubita umuntu afungwa igihe kirenga umwaka.
Gatoya utuye mu kagali ka Rwesero mu mudugudu wa Rugarama, ubwo yafungurwaga yasanze umugore we yarinjiriwe n’undi mugabo witwa Bernard, kubyakira biramugora kuburyo bahuraga bombi (abagabo) bagatongana.
Kuri uyu wa 30 nibwo Gatoya yakiriye amakuru ko umugore we ari gusangira na Bernard ikigage mu kabari, agenda yitwaje intwaro gakondo amutema mu mutwe amaraso arava.
Bivugwa ko Bernard iyo yabazwaga impamvu atareka umugore n’urugo rw’abandi, yasubizaga ko yakuye abana ba Gatoya mu mirire mibi bikaba bigoranye ko yarureka, ndetse n’umugore yemezaga ko akunda umugabo muto (Bernard).
Gatoya acumbikiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu gihe Bernard yajyanwe mu bitaro bya Nyanza nk’uko tubikesha Umuseke.