Umugore w’i Rubavu aratabaza Ubuyobozi nyuma yo kumara imyaka 40 atotezwa kubera ubwanwa

Umugore witwa Mukandutiye Monique w’imyaka 54, uvuka mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu, avuga ko abaho ahangayitse, k’ubw’urugomo akorerwa na bamwe mu baturage bamuziza ko afite ubwanwa kandi atari we wahisemo ko abugira.

Uwo mubyeyi ufite umugabo n’abana batanu, bigaragara ko ubwanwa ari bwinshi mu isura ye, avuga ko nawe ariko yisanze aho ngo ibimenyetso by’ubwo bwanwa byatangiye kugaragara yiga mu mwaka wa karindwi w’amashuri abanza ubwo yari afite imyaka 14 y’amavuko.

Yagize ati “Ngeze mu mwaka wa karindwi muri Pirimeri ndi mu kigero cy’ubwangavu, habanje kuza utwanwa nka dutatu ariko njye simbimenye, naba nicaye mu ishuri nk’umva abanyeshuri barambwiye ngo Monika yameze imvi none dore n’ubwanwa bwaje.”

Uyu mugore yakomeje avuga ko uko imyaka yagendaga yicuma, utwo twanwa twariyongeraga bikarushaho kumubera ibibazo. Ati “Maze uko imyaka yashiraga twariyongeraga, ndangije uwa karindwi,  natinze mu wa munani kubera ko nakoze ikizamini cya Leta inshuro eshatu nsindwa, umubyeyi wanjye anjyana mu ishuri ryisumbiye ku Nyundo muri APEFOC.”

Uyu mubyeyi avuga ko muri segonderi yahaboneye ibibazo bikomeye dore ko ubwanwa bwari bumaze kuba bwinshi, aho anyuze hose bati dore umukobwa ufite ubwanwa. Ati “Tekereza aho nyuze hose bati dore umukobwa ufite ubwanwa, bamwe bati wowe ntabwo uzabona umugabo, nkagira ubwoba nkumva ndenda no kwikubita hasi ariko nkihangana, Mama akankomeza, ariko nawe ukabona ko bimuteye ikibazo, icyo gihe mbese numvaga nta buzima mfite, noneho nkanga nahura n’abantu bakandeba.”

Inkuru Wasoma:  Umwana w'umukobwa w'imyaka 15 yakuyemo inda umwana amushyingura mu murima.

Mukandutiye avuga ko yakomeje guhura n’ibibazo, ati “Hari abo nanyuragaho bakantuka cyane bati dore umukobwa wameze ubwanwa, Mama akomeza kumpumuriza, amba hafi kuva mu bwangavu bwanjye, nibwo nawe yabitekerejeho ajya kubaza aba Dogiteri bamubwira ko ngo ari ibindi mu maraso bita Hormone.”

Icyakora ngo n’ubwo yari afite ubwanwa, abasore ntibatinyaga kumutereta bakamubwirwa ko bamukunda kugeza ubwo agize uwo yemerera ariwe umugabo we babana kuri ubu, dore ko yatangiye kumutereta akimera ubwanwa. Yavuze ko yashatse akazi akora kajyanye nibyo yize by’amategeko n’ubutegetsi akakabura kubera ko atize kaminuza, ariko ngo kuri ubu yahisemo kwikorera aho ari rwiyemezamirimo mu buhinzi.

Uwo mubyeyi avuga ko kuba atogosha ubwo bwanwa, ari uburyo bwo kwirinda ko bukomeza gukura bugakwira usura yose, ipfunwe rikarushaho kwiyongera akagira ikibazo kiremereye kurenza icyo afite ubu. Avuga ko kandi kugeza ubu abaho adatekanye, kubera akato kageretse ku rugomo akorerwa na bamwe mu baturage bamuziza ubwanwa.

Ku ruhande rwe asaba ubuyobozi kumurindira umutekano, kugira ngo akomeze abashe gushaka icyamuteza imbere n’umuryango we. Kuko asanzwe akorerwa urugomo ndetse ngo no mu minsi yashize yakorerwa urugomo, kugeza ubwo umwe yigeze kumukubita inkoni mu mugongo ubwo yari mu nzira ajya ku isambu ye, ajya kurwarira mu bitaro bya Gisenyi.

Icyakora KigaliToday dukesha iyi nkuru yavuze ko ubwo yageragezaga kuvugisha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Kariba Antoine, kuri iki kibazo bitakunze.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved