Ku mugoroba wo kuwa 15 Ukwakira 2023 umugore utuye mu murenge wa Gishari mu kagali ka Bwinsanga yafashe umugabo we arimo gusambanyiriza umwana w’umukobwa mu gihuru. Amakuru aturuka mu baturage avuga ko uwo mugabo yari amaze umwaka wose ari gukekwaho gusambanya uwo mwana w’umukobwa utaruzuza ubukure.
Umwe mu baturage watanze amakuru avuga uko uwo mugabo yafatiwe mu cyuho yagize ati “Twagiye kubona tubona umugore wa Habyara azanye umukandara w’umugabo we avuga ko amusanze arimo gusambanya umwana w’umuturanyi we. Kubera ko hari hashize igihe havugwa ko uwo mwana asambanywa na Habyara, umugore ngo yari amaze iminsi agambariye kuzabafata kuko basanzwe babikorera mu bisambu no mu ishyamba.”
Undi muturage yavuze ko uwo mugabo yari amaze iminsi asambanya uwo mwana ndetse umuryango w’uwo mwana wari warasabye Habyara ko yareka umwana wabo ariko yarabyanze. Ubwo rero ku cyumweru Tariki 15 Ukwakira nibwo umugore yamenye ko bagiye gusubiira arabakurikira mu bihuru arabafata aba aribwo yazanye umukandara w’umugabo we.
Amakuru avuga ko uwo mugore wafashe umugabo we yahize ko ababyeyi b’uwo mwana w’umukobwa nibatamujyana kumurega, we arijyanira ikirego muri RIB ngo kuko amaze igihe amushakishaho ikimenyetso simusiga. Ku rundi ruhande, ibyakozwe n’uwo mugore abaturage bavuze ko babyishimiye cyane, kuko ababyeyi b’umwana batigeze bamenyesha ubuyobozi ihohoterwa ryakorerwaga umwana wabo.
Ndoreyimana Theoneste, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gishari yabwiye Inyarwanda ko uwo mugabo (Habyara) arimo gukurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB. Ati “Uwo mugabo ari muri RIB.”
Mu bukangurambaga bumaze igihe bukorwa n’inzego zitandukanye zirimo na RIB, hagaragajwe ko ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa rimwe na rimwe rigirwamo uruhare n’ababyeyi babo. Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana buravuga ko buzakomeza gukangurira ababyeyi gukumira ihohoterwa rikorerwa abana.