banner

Umugore w’imyaka 24 agiye kwikorana ubukwe (kwirongora) mu birori bikomeye cyane.

Umugore w’imyaka 24 ukomoka mu gihugu cy’ubuhinde witwa Bindu Kshama yatangaje ko ku itariki ya 11 kamena 2022 azakora ubukwe azikorana ku giti cye ashaka kuba umufasha we, igikorwa kizwi ku izina rya “sologamy”.

Iki gikorwa cyo kuba umuntu yakwikorana ubukwe ku giti cye ni gishya cyane kubera ko cyatangiye kumenyekana mu mwaka w’1993 ubwo umugore witwa Linda baker wakoraga ibint byo gutunganya imigati yatumiye inshuti ze nyamwinshi maze akabatangariza ko yiyemeje kwikorana ubukwe akaba umufasha we ku giti cye, ubundi abarenga 75 bari bitabiriye ibirori bye bakamukomera amashyi menshi cyane.

Nyuma y’iki gihe “sologamy” yakomeje kuvugwa cyane ariko igakunda kuvugwa mu birori by’urwenya, ariko ntiyagaragara nk’ikintu cyashyigikiwe n’abantu benshi. Ku bantu babyumvise ndetse n’abashyigikira iki gikorwa,bavuga ko umuntu wemeye kugikora aba “yikunze kurusha abandi bantu bose ndetse kurusha n’ibindi bintu byose”. Icyakora kuri iyi ngingo, hari abantu bagaragaje impungenge bibaza impamvu umuntu agomba kugaragaza ko yikunda kandi n’ubundi bisanzwe biri muri kamere muntu, cyane ko badashaka kubikora ngo batiteza ibibazo.

Gusa nubwo iki gikorwa kibaho, ariko ntago gikunze guhira abantu bakora ubu bukwe , kubera ko nka Cris Galera umunya mideri w’imyaka 33 yakoze divorce n’urukundo yari yarikunze nyuma y’uko abonye undi mukunzi kandi bikaba byarabaye amaze amezi atatu yonyine yikoranye ubukwe. Hari ibigo byinshi bitanga ubufasha ku bantu bafashe icyemezo cyo kwikorana ubukwe muri ubu buryo nka”Merry yourself” kibakorera ibijyanye no kubafotora.

Hari n’ibindi bigo bitanga service zo guha ibirongoranwa ku muntu wirongoye muri ubu buryo, no mubu yapani hari ikigo gitanga service zo gutembera iminsi 2 nyuma yo kwirongora cyangwa se kwishyingira nawe muri ubu buryo.

Inkuru Wasoma:  Pasiteri Claude yasabye Pasiteri Mutesi kwerura ko basambanye ubundi bicuze

Kuri Bindu we yavuze ko atitaye ku bantu bose bashobora kumunenga kuri iki cyemezo yafashe kuko yagize ati” ni umwanzuro wanjye nemerewe gufata ku muntu nshaka gushakana nawe, yaba umugabo, umugore cyangwa njyewe, kandi ndifuza ko Sologamy ifatwa nk’ikintu gisanzwe. Ndashaka kubwira abantu ko waje ku isi uri umwe kandi uzayivamo uri umwe. None ni nde waguunda kurusha uko wakwikunda? Nugira ingorane ni wowe ugomba kwimenya ukazikuramo”.

Yavuze ko iki cyemezo yashyigikiwe n’ababyeyi be bamubwiye ko niba ariko abishaka ariko agomba kubikora. Yavuze ko azakora ubukwe burimo imihango yose n’imigenzo y’ubukwe bwo mu buhinde, kandi azatumira n’abantu benshi akabishyira ku mugaragaro. Abahanga mu mitekerereze ya muntu bavuga ko ibi Atari ibintu bashyigikira, ahubwo ko ari umusaruro w’imitekerereze y’abagore.

Bakomeje bavuga ko impamvu babona ibi abagore babishyigikira ari uko basigaye babasha kubona ku giti cyabo ibyo abagabo bagakwiye kubaha, harimo amafranga, imyenda ndetse n’ibindi, bityo kuba babasha no kwikoresha imibonano mpuzabitsina ndetse akaba yanashaka gutwita no kubyara akabibona,bikabatiza imirindi.

Bindu yifuza ko ashaka guhindura iyi myumvire, isi yose igashyigikira Sologamy ku buryo umuntu wikoranye ubukwe agaragaza ko yikunda bakabyumva ko ari ibintu bisanzwe kandi bikwiriye.

Ibiryo imfungwa zasabye bwa nyuma n’amagambo zavuze mbere y’uko zinyongwa

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved