Umugore w’imyaka 25 yasohowe mu nzu amazemo imyaka 4 ahabwa ibihumbi 300 Frw gusa yo kumutungana n’abana 2 kubera ibyo yasezeranye n’umugabo we

Umugore witwa Mujawayezu Aime w’imyaka 25 y’amavuko, yasohowe mu nzu yari amazemo imyaka 4 abanamo n’umugabo we n’abana be babiri, ahabwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 3000 Frw, nyuma y’uko umugabo we amujyanye mu nkiko avuga ko ashobora kuba yararozwe n’uyu mugore ndetse akanavuga ko aba bana atari abe kandi barasezeranye ivangura.

Uyu mugore mu gahinda kenshi yavuze ko yasohowe muri iyi nzu kubera ko yasezeranye n’uyu mugore ivanguramutungo, icyakora ngo byatangiye ubwo uyu mugabo yatangiraga kuzana amahane avuga ko aba bana yabyaranye n’uyu mugore atari abe. Icyakora uyu mubyeyi wari umaze imyaka ine yubatse yavuze ko iki kibazo cyakemutse neza, kuko bagiye gupimisha DNA basanga aba bana ari abe bitandukanye n’uko yabitekerezaga.

Uyu mubyeyi yavuze ko uyu mugabo we yagiraga amahane menshi ndetse yahoraga ateza ibibazo byinshi kuko hari igihe cyageze atangira kumushinja kumuroga nyamara ntabyo yakoze. Mujawayezu yavuze ko umugabo we yageze aho ajya ataha mu masaha y’ijoro [akagera mu rugo bugiye gucya] kuko yitwazaga ko yasezeranye ivanguramutungo. Uyu mubyeyi yavuze ko kuba asohowe mu nzu afite abana babiri bato bigiye kumuhungabanya, dore ko yari afite n’amasomo ari kwiga muri Kaminuza.

Yavuze ko amafaranga ibihumbi 3000 Frw ahawe ntacyo yamumarira, kuko atashobora kubagaburira, kubakodeshereza, kwambika abana, kubarera ndetse n’ibindi byinshi akeneye gukora nk’umubyeyi birimo no gukomeza gukurikirana amasomo ye. Yakomeje asaba ubuvugizi muri Leta ko nibishoboka byibura yakongerwa amafaranga, akajya ahambwa indezo yamufasha kurera aba bana.

Mujawayezu Aime wabaga mu rugo rwubatse mu Karere ka Kicukiro, yakomeje avuga ko agiye gutangira ubuzima bushya ngo nabona aho yaba ari arabanza aruhuke namara gushyira ubwenge kugihe azakora ibishoboka arebe ko yatangira ubuzima bushya.

IZINDI NKURU WASOMA  RDF yarashe abanye Congo babiri

Ubwo habaga igikorwa cyo gusohora ibikoresho ibikoresho by’uyu mugore, umunyamakuru wa shene ya YouTube dukesha iyi nkuru yahasanze Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga, witwa Muhizi Jean Claude, aho yavuze ko yari ahari kugira ngo uyu mugore ahabwe ibintu bye byose nk’uko amategeko abiteganya, mu gihe inzu izasigara mu maboko y’umugabo kuko yavuze ko ari iya kampanyi.

REBA VIDEO YOSE Y’IYI NKURU

IZINDI NKURU WASOMA  RIB yatangaje uwo yafunze wiyitaga umuhanuzi muri ADEPR agatangaza amakuru y'ibihuha kuri Youtube

Ubwo habaga igikorwa cyo gusohora ibikoresho ibikoresho by’uyu mugore, umunyamakuru wa shene ya YouTube dukesha iyi nkuru yahasanze Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga, witwa Muhizi Jean Claude, aho yavuze ko yari ahari kugira ngo uyu mugore ahabwe ibintu bye byose nk’uko amategeko abiteganya, mu gihe inzu izasigara mu maboko y’umugabo kuko yavuze ko ari iya kampanyi.

REBA VIDEO YOSE Y’IYI NKURU

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved