Umugore ukomoka mu gihugu cya Nigeria witwa Faniyi, yibarutse abana bane icyarimwe nyuma y’uko yari amaze imyaka 11 yose ategereje ko azabona urubyaro. Byatangajwe n’ibitaro rusange bya Ikorodu biherereye muri leta ya Lagos mu minsi ibiri ishize. Baratabaza: Inzu yatwitswe na gas irashya irakongoka basigarana ubusa.
Mu butumwa ibi bitaro byanyujije ku rubuga rwabo rwa facebook bagize bati “ dutewe ishema no gutangaza ko twabyarije umubyeyi ku bitaro byacu akibaruka abana bane icyarimwe, turishimye.” Ibitaro byatangaje ko kandi iyi operasiyo yari ikomeye cyane kuburyo yahuriyemo n’aba dogiteri batandukanye mu bumenyi.
Abafite ubunararibonye mu kubyaza, kwita ku babyeyi babyara na nyuma yo kubyara (Obstetricians), abita ku bana bakiri munda ndetse n’abamaze kuvuka (Paediatricians),abafite ubunararibonye ku bijyanye n’ibinya( Anaesthesiologists) ndetse n’abafite ubunararibonye mu bijyanye no kubaga (Perioperative).
Bakomeje batangaza ko abana bose bavutse ari abakobwa, bakaba bapima ibiro 2.45kg, 2.25kg, 1.7kg na 2kg. abana bose bavutse buri we mu minota 10 inyuma y’undi ndetse ko bose bafite ubuzima bwiza nk’uko bavutse. Amakuru yatangajwe ni uko uyu mubyeyi wabyaye abana amaze iyi myaka yose ategereje urubyaro afite ibyishimo bidasanzwe nk’uko Linda Ikeji babitangaje.