Umugore w’imyaka 42 yazanye umurambo w’umugabo muri banki ashaka kugira ngo afate inguzanyo atungurwa n’ibyakurikiyeho

Umugore witwa Erika de Souza Vieira Nunes, w’imyaka 42 y’amavuko ukomoka muri Brazil, yatawe muri yombi akurikiranyweho kuzana umurambo w’umugabo muri banki, ashaka kugira ngo afate inguzanyo mu izina rye ku wa 16 Mata 2024.

Amakuru avuga ko yageze ku ishami rya Banki ya Itau Unibanco rya Bangu, muri Rio de Janeiro, aza avuga ko aje gufasha umusaza w’imyaka 68 witwa Paulo Roberto Braga, kubona inguzanyo y’Amafaranga yo muri Brazil ibihumbi cumi na birindwi (R$17,000) (ni ukuvuga Amadolari 3,200).

Uwo musaza ngo yicajwe mu igare ry’abamugaye, uwo mugore aza avuga ko ari mwishywa we, kandi akaba ari na we umwitaho mu buzima bwe bwa buri munsi. Gusa, abakozi ba Banki bahise babona ko hari ikintu kidasanzwe kuri Braga, kuko uwo mugore wiyitaga mwishywa we, yakomezaga amufashe umutwe, awushyigikize ukuboko kwe.

Umurebye, ngo wabonaga ko nta kimenyetso na kimwe cy’uko ari muzima afite, ariko Vieira Nunes agakomeza kubwira abakozi ba Banki ko Nyirarume muri kamere ye ari umuntu uhora atuje. Uwo mugore ngo yageze n’aho amuvugisha nubwo byagaragaraga rwose ko nta bushobozi yabona bwo gusubiza.

Abatangabuhamya bumvise uwo mugore abwira uwo mugabo wari mu igare ry’abamugaye ati “Marume, urimo urumva? Ugomba gusinya. Niba udasinye nta bundi buryo. Sinshobora kugusinyira, icyo nashobora gukora nzakigukorera. Sinya hano nk’uko wasinye ya nyandiko. Sinya kugira ngo utazakomeza kuntesha umutwe.”

Umwe mu bakozi ba banki yumvikanye agira ati “Sintekereza ko uriya mugabo ameze neza”.

Muri ako kanya, undi mukozi wa Banki we yarimo afata videwo y’ibyo bintu kuko yabonaga bidasanzwe, nubwo Vieira Nunes we yakomezaga kuvuga ko nyirarume ameze neza, ahubwo ari uko atuje gusa. Ariko aho byari bigeze, abakozi ba Banki bari bahamagaye abashinzwe serivisi z’ubutabazi bwihuse (emergency services) na Polisi.

Inkuru Wasoma:  Minisitiri w’Intebe w’umutinganyi yinjije muri Guverinoma uwo baryamana bahuje ibitsina

Ikinyamakuru Odditycentral cyanditse ko uwo mugore yakomezaga kuvugisha uwo yitaga Nyirarume, agira ati, “Nonese Marume, hari ikintu wumva?, ntacyo avuga ni uko ahora yimereye. Niba wumva utameze neza ngiye kukujyana mu Bitaro. Urashaka gusubira mu bitaro by’indembe nanone?”

Poor Paulo Roberto Braga ntiyigeze asubiza na kimwe muri ibyo bibazo yabazwaga n’uwiyitaga mwishywa we. Abashinzwe ubuvuzi bahageze bemeje ko amaze amasaha macyeya apfuye, muri ako kanya, Vieira Nunes yahise atabwa muri yombi akekwaho gushinyagurira umurambo no gushaka gukora uburiganya.

Umunyamategeko wa Erika de Souza Vieira Nunes yabwiye ibinyamakuru byo muri Brazil ko Polisi yasobanuye ibintu uko bitari, kuko umukiriya we yavugaga ko Paulo Roberto Braga yari akiri muzima agapfira muri banki mu gihe yari muri gahunda yo gusinyira inguzanyo, ibyo bikaba bashobora kuzemezwa n’abatangabuhamya.

Polisi yo ku rundi ruhande, yatangaje ko uwo mugore yazanye uwo mugabo muri banki abizi ko yapfuye, gusa amuzana muri banki kuko yashakaga gukora uburiganya muri banki. Ikindi ngo ni uko bigaragara ko atari na mwishywa we nk’uko yabivugaga, ahubwo ngo ni umuntu wo muryango we wa kure. Kugeza ubu bikaba bitaramenyekana niba koko ari we wamwitagaho mu buzima bwa buri munsi.

Inkuru Wasoma:  Yabuze umwanya wo kwitabira ubukwe bwe atera umukunzi we kubukora mu buryo bwatunguye benshi kubera ubutumwa yamuhaye

Ikinyamakuru Odditycentral cyanditse ko uwo mugore yakomezaga kuvugisha uwo yitaga Nyirarume, agira ati, “Nonese Marume, hari ikintu wumva?, ntacyo avuga ni uko ahora yimereye. Niba wumva utameze neza ngiye kukujyana mu Bitaro. Urashaka gusubira mu bitaro by’indembe nanone?”

Poor Paulo Roberto Braga ntiyigeze asubiza na kimwe muri ibyo bibazo yabazwaga n’uwiyitaga mwishywa we. Abashinzwe ubuvuzi bahageze bemeje ko amaze amasaha macyeya apfuye, muri ako kanya, Vieira Nunes yahise atabwa muri yombi akekwaho gushinyagurira umurambo no gushaka gukora uburiganya.

Umunyamategeko wa Erika de Souza Vieira Nunes yabwiye ibinyamakuru byo muri Brazil ko Polisi yasobanuye ibintu uko bitari, kuko umukiriya we yavugaga ko Paulo Roberto Braga yari akiri muzima agapfira muri banki mu gihe yari muri gahunda yo gusinyira inguzanyo, ibyo bikaba bashobora kuzemezwa n’abatangabuhamya.

Polisi yo ku rundi ruhande, yatangaje ko uwo mugore yazanye uwo mugabo muri banki abizi ko yapfuye, gusa amuzana muri banki kuko yashakaga gukora uburiganya muri banki. Ikindi ngo ni uko bigaragara ko atari na mwishywa we nk’uko yabivugaga, ahubwo ngo ni umuntu wo muryango we wa kure. Kugeza ubu bikaba bitaramenyekana niba koko ari we wamwitagaho mu buzima bwa buri munsi.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved