Umugore witwa Mukashema Dorothée w’imyaka 53 y’amavuko, yasanzwe ku buriri yapfuye afite igikomere mu mutwe, aryamye mu nzu yabagamo wenyine, iri mu Mudugudu wa Gabiro, Akagari ka Kagarama, umurenge wa Mahembe mu Karere ka Nyamasheke, bikekwa ko yishwe n’abantu batahise bamenyekana.
Umukobwa wa nyakwigendera witwa Musabyimana Cécile, utuye mu Mudugudu wa Gasharu mu Kagari ka Kagarama, wanamubonye bwa mbere yapfuye, avuga ko baherukanaga ku wa Mbere tariki ya 18 Werurwe ahagana saa munani z’amanywa, ubwo yari agiye kumureba ngo bahane gahunda yo kuzindukira mu gishanga cy’umuceri cya Mugonero kubagara umuceri wabo.
Kuri uwo munsi baherukana kandi nyina yamubwiye ko agiye kugura kawunga yo guteka mu isoko rya Mugonero, yavayo akajya gukura imyumbati, maze ku munsi ukurikiyeho bakazindukira muri uwo muceri uherereye mu gishanga cya Mugonero.
Uyu mukobwa wa nyakwigendera avuga ko mu gitondo yazindukiye mu murima nk’uko bari babivuganye maze ahagera nka saa yine, akihagera yahise akeka ko undi yahageze aramubura kuko yanamuhamagaraga kuri telefone nticemo. Yatangiye kubagara kugeza ubwo nka saa munani n’igice yahisemo kubihagarika, agahita ajya kumureba kuko telefone ye ntiyacagamo.
Musabyimana yagize ati “Nkihagera nasanze urugi rwo ku irembo rwegetseho, ndakingura ndinjira, mbona amaraso imbere y’igikoni yatekeragamo numva ubwoba butangiye kuntaha, mbona ibyo yari atetse bikiri ku ziko mu gikoni n’urukwi yari acanye rwazimye.”
Yakomeje agira ati “Nakinguye urugi rwinjira muri salo nsanga rwegetseho, ndakingura, nkinguye icyumba na cyo cyari cyegetseho mbona aryamye ku buriri atiyoroshe yapfuye, afite igikomere mu mutwe, amaraso mu matwi, mu mazuru no mu kanwa, numva sinzi ibimfashe mpita nsohoka ndatabaza.”
Musabyimana kandi yavuze ko yanasanze imyenda yari yiriwe yambaye ari yo acyambaye, atanakarabye ibirenge, akeka ko ari abamwinjiranye mu gikoni atetse, yababona akarwana asohoka bakamwicira imbere yacyo, umurambo we bakawuterura bakawurambika mu cyumba aryamamo. Avuga ko kandi akeka ko abamwishe bamwicishije isuka ye kuko yasanze iri hanze nta muhini urimo.
Ku ruhande rwe kandi akeka ko baba baramushakagaho amafaranga kuko mu nzu yari afitemo amafaranga 124.000, arimo 60.000 yari yagurishije ingurube na 64.000 yari amaze iminsi abikuje muri SACCO ya Mahembe n’’uduceri 3 twa 20, akaba yaravugaga ko muri ayo mafaranga agomba kuguramo ingurube nini cyangwa umurima w’umuceri akawongera ku we.
Musabyimana wageze aho uyu mubyeyi yapfiriye mbere avuga ko nawe urupfu rwa nyina rwamubereye amayobera kuko ubusanzwe ntawe bazi bagiraga icyo bapfa, umurambo ukaba warahise ujyanwa mu bitaro bya Mugonero mbere yo gushyingurwa. Akomeza kandi anasaba inzego z’umutekano, mu iperereza ryazo ryazagaragaza ababiciye umubyeyi kuko bo n’ubu bikibabereye urujijo.
Aya makuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kagarama, Ntahondereye Modeste, icyakora akavuga ko kuri ubu iperereza kuri uri rupfu rwa nyakwigendera ryatangiye ngo hamenyekane icyamwishe.
Yaboneyeho gusaba buri muturage wese kuba ijisho rya mugenzi we, anavuga ko kwibana mu nzu umuntu ari wenyine atari byiza, ko bibaye byiza umuntu yajya agira uwo babana mu nzu yanagira ikibazo akabona gitabara byihuse. Mukashema w’imyaka 53 asize abana 3 n’abuzukuru.