Umugore w’imyaka 55 y’amavuko wo mu Karere ka Rubavu yicishijwe amabuye n’abaturage

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 2 Ukuboza 2023, mu Mudugudu wa Makurizo, Akagari aka Makurizo, Umurenge wa Cyanzarwe, Akarere ka Rubavu, ni bwo hamenyekanye inkuru ko umugore witwa Mukarukundo w’imyaka 55 y’amavuko yishwe n’abaturage bamuteye amabuye kuko yakekwagaho kuroga abana batatu b’iwitwa Hakizimana Pierre ndetse babiri muri aba bakaba bamaze gupfa.

Amakuru dukesha ikinyamakuru BWIZA avuga ko aba bana bapfuye mu bihe bitandukanye kuko umwe yapfuye ku itariki 29 Ugushyingo undi apfa ku wa 2 Ukuboza 2023 aguye mu bitaro bya Gisenyi. Ubwo iki kinyamakuru cyabazaga Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Makurizo, Muvandimwe Jacques, yavuze ko uwatanga amakuru arambuye ari Meya wa Rubavu. Yagize ati” amakuru yose nayahaye Meya, abe ari we muyabaza.”

Nk’uko iki kinyamakuru gikomeza kibitangaza ubwo bandikaga iyi nkuru ntabwo bari bakavuganye na Meya kuko bamuhamagaraga telefone igahita isimbuka. Kugeza ubu kandi nta rwego na rumwe rushaka kuvuga ku byabaye. Amakuru yizewe akaba avuga ko abishe uyu Mukarukundo bari banabanje gutemagura urutoki rwe. Mu mafoto yagaragaye yari ateye ubwoba yerekanaga uyu mudamu akikijwe n’umurundo w’amabuye bivugwa ko abamwishe ariyo bagiye bamutera.

Inkuru Wasoma:  Nyanza: Umukobwa bivugwa ko yari atwite yasanzwe mu mugozi yapfuye

Mukarukundo amaze kwicwa inzego z’irimo urw’Ubugenzacyaha zahasesekaye ndetse zijyana uyu mudamu mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gisenyi. Abantu bagera kuri batandatu nibo bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu rupfu ry’uyu mudamu, nk’uko umwe mu bayobozi utifuje gutangazwa amazina yabyemeje. Nubwo bimeze gutya nyamara ntabwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwari rwemeza ko rwabataye muri yombi. BWIZA yagerageje kubaza DR Murangira B Thierry uruvugira akupa Telefone ye igendanwa.

Ivomo: BWIZA

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved