Umubyeyi witwa Iragena Marie Chantal utuye mu Mudugudu wa Sangano, mu kagali ka Cyivugiza, Umurenge wa Muko, mu Karere ka Musanze, yatangaje ko atewe intimba n’abakomeje kuvuga ko uwahoze ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko, ariko ubu wimuriwe mu Murenge wa Musanze, Bwana Twagirimana Edouard, yaba yararigishije amafaranga ye y’u Rwanda angana n’ibihumbi ijana na makumyabiri, (120,000 Frw), uyu mubyeyi yari yagenewe nk’ishimwe nyuma yo kwemera kurera uruhinja rwari rwatawe ku bushake n’umugore wakoraga umwuga w’uburaya, (indangamirwa).
Mu kiganiro Iragena Marie Chantal yagiranye n’umunyamakuru wa Imbarutso.com dukesha iyi nkuru, yatangaje ko hari abantu atazi bajya bamuhamagara kuri telefoni igendanwa bakamusaba ko bagirana ikiganiro asebya uwahoze ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko bagamije kumuhungabanya kubera impamvu uyu mubyeyi atarasobanukirwa.
Yavuze ko bimwe mubyo bamutegeka kuvuga ari uguhamya ko Bwana Twagirimana Edouard yamuririye amafaranga yari yagenewe n’uwaje avuga ko ari nyina w’umwana. Iragena yagize ati “Abavuga ko gitifu yandiriye amafaranga ntabwo rwose nzi aho babikura kuko njye icyo nzi ni uko natoraguye umwana ku wa 18 Mata 2022 bavuga ngo ni indangamirwa yamutaye, musanga ku Murenge wa Muko biba ngombwa ko muheka kuko nanjye ndi umubyeyi.”
“Yaje kubona nyina kuwa 5 Ukuboza 2022. Nyirawe naramumuhaye yaje ari indangamirwa akiri mutoya, bituma atajyanwa mu bugenzacyaha kugira ngo aryozwe ibyo yakoze. Rero abavuga ko gitifu yahawe amafaranga sinzi aho babikura kuko njye natanze umwana nta kiguzi, ahubwo mbikora nka malayika murinzi. Uwo gitifu rero amafaranga bamushinja ntayo yahawe.”
Yakomeje agira ati “Igikomeje kumbabaza ni uko hari abajya bampamagara bakansaba ko namubeshyera ko ayo mafaranga nari nagenewe yayarigishije kandi mu by’ukuri aho babikura simpazi. Hari byinshi biteye isoni bansaba ko nabeshyera gitifu ariko njye nkababwira ko ndi umukristu ntashobora kubeshya. Bananyemeza ko hari inkunga nyinshi zagiye zigenerwa uwo mwana nari nahawe ariko gitifu akazirigisa, gusa ibyo simbiha agaciro ahubwo mbifata nko kuba abifuza kubabaza gitifu bifuza kungira igikoresho kandi yaravuye hano nta kosa na rimwe ankoreye.”
Bwana Twagirimana Edouard asabwe kugira icyo avuga kuri iyi nkuru, yavuze ko atazi impamvu hari itsinda runaka riri kumuhiga rigamije kwanduza izina rye, gusa avuga ko igihe kizagera byose bikamenyekana ngo kuko ukuri guca muziko ariko ntigushye. Yagize ati “Njye birantangaza cyane kumva abantu bicara bagahimba ibinyoma bagamije gusebya umuntu, ariko burya igihe cyonyine nicyo kizabisobanura kuko ukuri guca muziko ntigushye. Njya mbona birirwa bansebya mu binyamakuru ariko ntibyigera binca intege ahubwo nkomeza gahunda ya leta y’ubumwe yo gushyira umuturage ku isonga.”
Twagirimana Edouard amaze imyaka isaga 12 ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’imirenge itandukanye, dore ko yayoboye imirenge irimo: Muko,Busogo na Musanze ari nawo Murenge ari kuyobora kugeza n’uyu munsi.