Mu mudugudu wa Gahama, Akagari ka Nyamiyaga, Umurenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza, habaye inkuru ibabaje y’umugore witwa Nyiransabimana Anonciatha w’imyaka 51, wasanzwe yapfuye mu nzu yabagamo ku itariki ya 6 Gashyantare 2025.
Abaturanyi batangaje ko Nyiransabimana yari asanzwe abana n’abuzukuru be batatu. Umurambo we wabonwe bwa mbere n’abari bamucumbikiye, bababazwa n’urupfu rutunguranye rw’uyu mubyeyi.
Amakuru atangwa n’abaturage avuga ko Nyiransabimana yari yatashye ku mugoroba wo ku wa 5 Gashyantare yasinze cyane, nyuma yo kuvugwa ko yari avuye mu kabari. Nyuma yo kumugeza mu rugo, bamusize aryamye, ariko bukeye bwaho basanga yapfuye.
Umwe mu batanze amakuru yagize ati: “Nyakwigendera nta gikomere na kimwe cyagaragaraga ku mubiri we.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yemeje aya makuru ndetse atangaza ko iperereza ryahise ritangira kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rw’uyu mugore.
Abaturanyi bashenguwe n’iyi nkuru, bakaba basabye inzego z’umutekano gukomeza gukora iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane ukuri ku byabaye.