Umugore wo mu Rwanda yahishuye ko amaze iminsi ari kuvura abarwayi ba Sida akoresheje umuti watunguye benshi avuga ko yikoreye

Umugore witwa Uwimpuhwe Anitha, wavuze ko abantu benshi bakunze kumwita muganga, yatangaje ko yamaze igihe kirekire ari umuganga gakondo [avura akoresheje ibyatsi] akavura indwara nyinshi zitandukanye, ariko ngo kuri ubu ari gukoresha amasengesho agakiza abarwayi ba Sida.

Mu kiganiro uyu mugore yagiranye na shene ya YouTube yitwa Umukunzi Tv, yatangaje ko kugeza kuri ubu amaze kuvura abarwayi 10 ndetse ngo bose bakwerekana impapuro bafatiragaho imiti, aho kugeza uyu munsi basubiye mu Bitaro, abaganga babura aka gakoko. Uyu wavuze ko ari umubyeyi w’abana batanu, yatangaje ko kugira ngo ukire bisaba ko ugomba kumugana wizeye, kuko ngo nibwo uza gukira.

Yavuze ko abatuye mu Karere ka Ruhango, ahazwi ku izina ry’i Gitwe, bamuzi cyane kuko niho yavuriraga mbere, ndetse ngo ntabwo akiza Sida gusa ahubwo ngo abakobwa babuze abagabo arababashakira, akavura izindi ndwara zitandukanye nyinshi. Uyu mugore yavuze ko iyo miti yatangiriye gukora mu Karere ka Ruhango, nanubu ayikoresha, aho afite umwihariko ko imiti yose akoresha ayikorera.

Inkuru Wasoma:  Ubushakashatsi bwagaragaje ko pulasitike zikomeje kwiyongera mu bwonko bw’abantu

Uyu mubyeyi yavuze ko iyo umurwayi abaganye afite impapuro ziriho ‘rendez vous’ yo kwa muganga, babanza kumubuza gufata imiti, bagahita batangira kumusengera, icyakora ngo umurwayi ubaganye icyo aba asabwa ni ukwizera uyu muganga. Iyo bamaze kugusengera baguha igihe runaka, ukajya kwa muganga ukipimisha, aho ngo abenshi bahita basanga barakize.

Uwimpuhwe yakomeje avuga ko iyo umurwayi asanze atakize agaruka noneho bagafata igihe kinini cyo kumusengera kandi ngo yizeye ko abenshi bagiye kujya bakirira ubwo burwayi iwe. Uyu mugore yongereyeho ko abamugana bose atabasaba amafaranga cyangwa se icya cumi ahubwo ngo arabanza akakuvura, wamara gukira bitewe n’ibyishimo ufite ku mutima wawe ukagira icyo ukora.

REBA IKIGANIRO CYOSE UYU MUGORE YAKOZE

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved