Umubyeyi witwa Kakuze Annonciate wo mu murenge wa Masaka mu karere ka Kicukiro, avuga ko amaze imyaka 9 yose atwite inda yanze kuvuka, kuri ubu akaba ahamya ko ashobora kuba yararozwe anagendeye kubyo yigeze kubwirwa ubwo yajyaga gusenga ahitwa Kanyarira ko hari umuntu yahaye agahanga k’inkoko. Uyu mubyeyi w’abana barindwi, bane muri bo ni abo yabyaye abandi batatu ni abo arera.
Kakuze, avuga ko iyi nda yayitwise mu mwaka wa 2014 afite ibiro 55, ariko kuri ubu akaba afite ibiro 102 inda ikaba yarakomeje kuguma gutyo, agategereza igihe izavukira ariko bikanga. Uyu mubyeyi avuga ko mu mwaka wa 2021 yigeze no kujya kwa muganga, bamubwira ko atwite impanga nk’uko bigaragara ku ifishi y’umugore utwite yahawe.
Yagize ati “iyi fishi ntabwo bashobora kuyiguha udatwite, bampaye ko nzabyara tariki 17 Ukwakira 2021, abaganga niko bari bambwiye dore byanditse hano. Urabona ukuntu ngana gutya? Natwaye iyi nda mfite ibiro 55 baguma baroga, ibiro 102 ngezemo ni uburozi, ntabwo ari umubiri usanzwe.”
Yaba uyu mubyeyi ndetse n’umukobwa we babana, bumvikana batabaza basaba buri wese ubufasha, kuko uretse no kugira ikibazo cyo kubura ubuvuzi ariko nta n’ubushobozi bw’imibereho bafite, aho bumvikana basaba umuhisi n’umugenzi ubufasha.
Ku ruhande rw’ubuyobozi, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Masaka, Nduwayezu Alfred, yabwiye Yongwe Tv dukesha iyi nkuru ko iki kibazo batari bakizi ariko bagiye kugikurikirana, aho barakora uko bashoboye bakanavugana n’ibitaro bya Masaka biri hafi bakavura uyu mubyeyi agakira.
Si ubwa mbere humvikanye umuntu nk’uyu wagize ikibazo cyo gutwita inda yanze kuvuka, kuko hari n’undi witwa Marthe Mukagakwerere nawe muri 2022 wari umaze imyaka isaga 5 atwite inda yanze kuvuka, aho nawe yumvikanye avuga ko ashobora kuba yarahumanyijwe.