Umugore w’umuhanzi Fireman ahangayikishijwe n’ubumuga yatewe n’impanuka aherutse gukora.

Ukuboko k’umugore w’umuraperi Fireman witwa Kabera Charlotte kwaragagaye (paralysée) kubera impanuka yakoze mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gashyantare, hari tariki 8 Gashyantare 2023. Arembeye mu bitaro bya Kanombe. Mu minsi ishize ni bwo Fireman yatangaje ko umugore we arembye nyuma yo gukora impanuka tariki ya 8 Gashyantare 2023 akavunika igufwa ry’urutirigongo.  Igihugu Samusure yimukiyemo cyamaze kumenyekana.

Fireman na Charlotte bakoreye iyi mpanuka hafi n’uruganda rwa Inyange ubwo Fireman yari avuye gucyura umugore we wari uvuye ku ishuri batashye iwabo i Masaka. Kabera Charlotte avuga ko iyi mpanuka yatumye agira ubumuga bukomeye cyane, ku buryo atitaweho mu buryo bwihutirwa bishobora kumuviramo ubumuga bwa burundu cyangwa se akaba yanahasiga ubuzima.

Inkuru Wasoma:  The Ben yasabye imbabazi nyuma yo kugaragaza inda y’umugore we utwite

Mu kiganiro yagiranye n’Igihe, Kabera yagize ati “Akaboko kanjye k’ibumoso ubu kamaze kuba paralysée, sinkibasha gutambuka, ndamutse ntavuwe vuba ndakomeza kumererwa nabi cyangwa mbe nanitaba Imana.” Akomeza avuga ko agitegereje gushyirwa ku rutonde  y’abazabagwa, kuko ngo ubu nibwo buryo bwinyine bwo kumuvura bwashoboka.

Ati “Ikindi kintera ubwoba ni uko bambwiye ko ndamutse ntavuwe vuba nshobora kugira ubumuga bwa burundu cyangwa nkaba nanitaba Imana.” Ndetse kandi, Kabera avuga ko ahangayikishijwe no kuba agiye kumara ibyumweru bitatu mu bitaro atarahabwa ubuvuzi mu gihe uburwayi bwe bukomeza kwiyongera.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved