Umugabo witwa Yahya Nafiu w’imyaka 56 y’amavuko, yemeje ko umugore we witwa Latoyossi Alake ukomoka mu gihugu cya Benin, yibarutse abana 11 barimo abahungu umunani n’abakobwa 3. https://imirasiretv.com/minisitiri-wuburezi-yashyize-umucyo-ku-kibazo-cyabanyeshuri-bahawe-kwiga-amasomo-batsinzwe-anatangaza-icyo-bemerewe-kubikoraho/

 

Icyakora uyu mugabo ukomoka mu gihugu cya Nigeria, yatangaje ko umuryango we ubabajwe no gutangaza ko aba bana bose batabashije kubaho kuko batatu muri bo bitabye Imana ubwo uriya mubyeyi yababyaraga, bigatuma hasigara abana icyenda. Gusa yavuze ko aba bana bavute mu bihe bitandukanye, aho bavutse hagati yo ku wa 7 Nyakanga na 14 Kanama 2024.

 

Yahya yagize ati “Yego, nibyo umugore wanjye yabyaye abana 11 nyuma y’igihe kinini atwite. Ni abahungu umunani n’abakobwa batatu. Abana bavutse mu mezi abiri atandukanye, hagati yo ku wa 7 Nyakanga na 14 Kanama 2024.”

 

Uyu mugabo yakomeje avuga ko umuryango we uri mu ihurizo rikomeye kuko kubona ubushobozi bwo gutunga aba bana bigoye, akaba yasabye Leta cyangwa undi uwo ari we wesse waba ufite ubushobozi ko yabafasha kuko ntabwo bari biteguye ko aba bana bazavuka bangana gutya nkuko ikinyamakuru Punch dukesha iyi nkuru cyabitangaje. https://imirasiretv.com/minisitiri-wuburezi-yashyize-umucyo-ku-kibazo-cyabanyeshuri-bahawe-kwiga-amasomo-batsinzwe-anatangaza-icyo-bemerewe-kubikoraho/

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved