banner

Umugore yabyaye umwana acunga batamureba amujugunya mu bwiherero

Umugore wo mu karere ka Nyanza wari umaze iminsi 4 abyaye, aravugwaho guhengera abantu batamubona akajugunya uwo mwana mu musarani. Ibi byabaye kuwa 14 Nyakanga 2023 mu karere ka Nyanza, Umurenge wa Muyira akagali ka Gati umudugudu wa Kinyoni, aho abaturage bavuga ko yajugunye uwo mwana mu musarani w’umuturanyi we.

Muhoza Alphonse, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muyira yemeje aya makuru avuga ko habonetse uwo murambo w’umwana bigaragara ko muri ubwo bwiherero yari amazemo iminsi kuko wari waranatangiye kwangirika.

Gitifu Muhoza yavuze ko nyiri uwo musarani yumvise ufite umunuko mwinshi agafata umwanzuro wo kuwusenya akaba aribwo basangamo umurambo w’uwo mwana. Amakuru avuga ko ubuyobozi bwashatse amakuru nyuma bagasanga yarabyawe na Yankurije Alphonsinew’imyaka 21 y’amavuko, aho ngo nawe yabyiyemereye nubwo atavuze icyabimuteye.

Inkuru Wasoma:  Abakoresha twitter bashobora gutangira kwishyuzwa buri kwezi

Amakuru kandi avuga ko Yankurije Atari ubwa mbere abyaye kuko afite n’undi mwana w’umukobwa w’imyaka ine, aho mu murenge wa Muyira atuye akaba ahacumbitse kuko akomoka mu karere ka Huye, Umurenge wa Kigoma, akagali Nyabisindu umudugudu wa Busoro.

Kuri ubu Yankurije acumbikiwe kuri sitasiyo ya Muyira, uyu mwana yatawe mu bwiherero yavutse kuwa 10 Nyakanga 2023. Amakuru avuga ko RIB n’izindi nzego z’umutekano zatangiye iperereza. Ubuyobozi bw’umurenge bwasabye abagore kureka kwihekura, kuko uretse no kuba ari ubugome, ariko kandi ni ibyaha bihanwa n’amategeko.

IVOMO: UMUSEKE

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved