Umugore wo mu gihugu cya Indonesia yaciye igitsina umugabo wameteye ubwoba ko agiye gushyira hanze amashusho bari gukora imibonano mpuzabitsina. Ibi byabaye kuwa 25 Gashyantare 2023,ubwo aba bombi bahuriraga muri Hotel yitwa Sibolga hanyuma uyu mugabo ashaka ko we n’uyu mugore batera akabariro undi amubera ibamba. Umuhanzi Yago na Ish Kevin bashyizwe ku rutonde rw’abahanzi bo guhangwa amaso muri Afurika.
Uyu mugabo wari ushaka imibonano mpuzabitsina cyane,yahise akanga uyu mugore amubwira ko niba yanze kumumara ipfa azashyira hanze amashusho yamufashe bari gutera akabariro. Uyu mugore yahise yumva bimurangiriyeho niko kumuca igitsina undi avuza induru karahava. Uyu mugore utavuzwe amazina w’imyaka 28,yaciye igitsina cy’uyu mugabo banganya imyaka bahuriye muri iriya hotel iherereye mu majyaruguru y’ahitwa Sumatra muri Indonesia.
Uyu mugore yafotowe n’itangazamakuru amaze gutabwa muri yombi na polisi agiye gufungwa. Abatanze amakuru bavuze ko bijya gutangira,uyu mugabo washakaga imibonano mpuzabitsina cyane yashatse gutera akabariro n’uyu mugore undi arabyanga kuko ngo nta bushake yari afite. Uyu mugore n’umugabo ngo bari bamaze amezi 6 babana kandi ngo nta wigeze yumva bashwana.Icyakora ngo uriya munsi bumvise induru y’uyu mugabo nyuma yo gukatwa igitsina barahurura.
Uyu mugabo ngo yahise ajyanwa kwa muganga igitaraganya kubera ko ngo yatakazaga amaraso menshi ndetse ngo yahise ashyirwa mu ndembe. Umuyobozi wa Polisi ya Sibolga witwa Taryono Rajarja yagize ati “Nyuma y’ubuhamya bw’ukekwa,bari bamaze amezi 7 babana .Bafashe gahunda yo gusohokana kuri hotel hanyuma umugabo asaba umugore ko batera akabariro undi arabyanga.
Uyu amaze kwanga ko batera akabariro,umugabo yamuteye ubwoba amubwira ko arashyira hanze amashusho yabo bombi batera akabariro.Ubwo umugabo yari agiye mu bwogero,umugore nibwo yamuteye.Yafashe icyuma aragenda amukata igitsina.” Uwakiraga abantu kuri iyi hoteli yavuze ko nta rusaka yari yigeze yumva kugeza ubu bugizi bwa nabi bubaye. Uyu yemeje ko umugore yahise aza kumureba amusaba ko yamuhamagariza abaganga ngo bamure umugabo we waviriranaga cyane. srcz; Umuryango