Umugore wo muri Nouvelle-Zelande, yakatiwe n’urukiko gufungwa amezi abiri muri gereza nk’igihano cy’uko yagaburiye imbwa ye cyane kugeza ubwo yishwe n’ibibazo biterwa n’umubyibuho ukabije.
Mu gihe Polisi yari mu mukwabu mu rugo rw’uwo mugore, ngo yahasanze imbwa nyinshi harimo n’iyo yari ifite umubyivuho ukabije, zose ihita izivana mu rugo rwe irazitwara.
Abo baje gutabara iyo mbwa, ngo bagize agahinda cyane ko kureba ibibazo yari ifite, kuko yagenze metero 10 gusa, mu gihe Polisi itegereje imodoka yo kuyitwaramo, muri izo metero 10 yari imaze guhagarara inshuro eshatu, kugira ngo iruhuke, kuko amaguru n’amaboko byayo byasaga n’ibihita byihina ikananirwa kugenda kubera ibiro byinshi.
Ikinyamakuru OddityCentral cyatangaje ko Todd Westwood, umuyobozi mukuru w’ikigo cya SPCA, yavuze ko bwari ubwa mbere babonye imbwa ifite ibiro byinshi kuri urwo rwego, kandi ko byagaragaraga ko ivunika cyane kubera ibiro byinshi yari yikoreye.
Yagize ati, “Yari nini cyane, ku buryo no kugenda byayigoraga cyane, kandi byaragaragaraga ko ibabara kubera ibiro byinshi ifite. Ikibabaje ni uko twakira amatungo yo mu rugo yagaburiwe nabi, cyangwa se afite imirire mibi, ariko bibabaza mu mutima kubona imbwa yagaburiwe cyane kugeza ubwo biyiteza ibibazo ku buzima bwayo”.
Mu gihe iyo mbwa yari igeze mu kigo cya SPCA yarapimwe basanga ifite ibiro 53.7, umuganga w’amatungo atangira kuyipima kugira ngo yumve uko umutima wayo utera kuko ngo yari ifite ibinure byinshi mu mitsi itembereza amaraso.
Inzara zayo ngo zari zarabaye ndende cyane, amaso yararwaye ndetse n’uruhu rwayo rwarangiritse cyane cyane ku ruhande ku iryamira. Umuganga wavuraga iyo mbwa yavuze ko yahumekaga bigoranye, ikagorwa no kugenda ndetse igahorana umunaniro.
Nyuma yo kubona ibibazo byose iyo mbwa yari ifite kandi hari n’ibimenyetso bibihamya, umugore wari woroye iyo mbwa yahanishijwe n’urukiko gufungwa amezi abiri muri gereza, agatanga n’ihazabu y’Amarandi 13,000 yo muri Nouvelle-Zelande (R13,000) ni ukuvuga Amadolari y’Amerika asaga 7.870, ndetse akazamara n’umwaka wose atongeye korora imbwa mu rugo rwe.
Uwo wari woroye iyo mbwa, ngo yavuze ko yayigaburiraga inyama z’inkoko umunani cyangwa icumi ku munsi, akongeraho na biswi zagenewe imbwa, ariko yemeje ko atajyaga afata umwanya ngo ayikoreshe imyitozo ngororamubiri cyangwa se ngo ayitembereze hanze y’urugo.