banner

Umugore yagiye kwiyahura umugabo we afata amashusho yose kugira ngo hatazagira umushinja ko ari we wamwishe

Mu gihugu cya Kenya ndetse no ku isi abantu bari mu gahinda kenshi nyuma yo kumva iyi nkuru y’umugabo wafashe amashusho umugore we wiyahuraga kugeza ashizemo umwuka. Uyu mugabo wafashe amashusho arazwi cyane mu myidagaduro ya Kenya.    Umusore w’imyaka 18 akurikiranweho gufata abakobwa kungufu abinyujije kuri facebook

Michael Machara wamenyakanye cyane nka Dj Brown skin yafashe amashusho umugore we wanywaga imiti irimo uburozi kugeza apfuye mu mwaka washize, ariko kuva umugore we yakwitaba Imana nibwo amashusho yajya hanze, ndetse uyu mugabo icyo gihe akaba nta cyaha yakurikiranweho kubera ko na we yari mu bagaragaje agahinda yatewe n’urupfu rw’umugore we byavugwaga ko yiyahuye.

Muri ayo mashusho uwo mugore witwaga Sharon Njeri agaragara aganira n’umugabo we arimo gufata amashusho nyuma akaza gufata ibintu biri mu gikombe byavuzwe ko ari uburozi akabinywa kugeza bishize. Umugore amaze gusomaho yahise yicara ku buriri nibwo uyu mugabo yasabye umukozi kumuzanira amata agasoma.

Inkuru Wasoma:  Prof. Musahara Herman wari impuguke n’umwarimu w’ubukungu muri Kaminuza y’u Rwanda yitabye Imana

Muri aya mashusho kandi abana ba nyakwigendera bahita binjira mu cyumba basanga nyina yicaye hasi asambagurika nk’ugiye gupfa, uyu mugabo ahita asaba abana kuzanira nyina amata avuga ati “mumuhe amata murabizi ko yanyweye imiti myinshi.”

Ikintu cyatangaje abantu benshi ni uko uyu mugabo nyuma y’urupfu rwe yasangije abamukurikira yifashishije imbuga nkoranyambaga inyandiko zirimo amarangamutima agaragaza agahinda kenshi avuga ko urupfu rw’umugore we rumusigiye icyuho mu buzima bwe, bikamwibutsa urukundo basangiye.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved