Umugore yaguwe gitumo atetse inyama z’umugabo we nyuma yo kumwica

Umugore witwa Zainab Bibi yakwirakwiye mu itangazamakuru nyuma yo kwica umugabo we akamukatakatamo ibice ubundi akamuteka. Nk’uko ikinyamakuru Dail Mail cyabitangaje, byabaye mu mwaka wa 2011 akaba ari nabwo uyu mugore wari ufite imyaka 42 icyo gihe yatawe muri yombi mu gihugu cya Pakistan.

Aya makuru ajya kumenyekana, nyirinzu uyu mugore n’umugabo we bakodeshaga yumvise umwuka mubi uturuka muri iyo nzu, agiyeyo atungurwa no gusanga uyu mugore atetse ibice by’umubiri w’umugabo we witwaga Ahmad Abbas, ahita amutabariza polisi y’igihugu.

Uyu mugore ubwo yari mu rukiko yeburanye yemera icyaha, avuga ko yishe umugabo we ubwo yageragezaga gufata kungufu umukobwa we w’imyaka 17, naho kumucamo ibice akamuteka kwari ukugira ngo asibanganye ibimenyetso kuko nta bundi buryo yari afite bwo kurigisa umurambo w’umugabo we.

Uwo mukobwa umugabo we yashakaga gufata kungufu ntabwo bari baramubyaranye. Ubwo Zainab yafatwaga, yari kumwe n’umwisengeneza we wari ufite imyaka 22 y’amavuko ashinjwa ubufatanyacyaha, aba bombi barafungwanwa, muri 2018 bakatiwe igifungo cya burundu.

IZINDI NKURU WASOMA  Presbyterian church: Abita ku bageze mu zabukuru bagaragaye bari kubakubita

IZINDI NKURU WASOMA  Hamenyekanye icyatumye umugabo n’umugore bihekura nyuma na bo bakiyahura

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved