Mu mudugudu wa Karukoranya B, akagari ka Kavumu, Umurenge wa Busasamana ho mu karere ka Nyanza, umugore wari waratandukanye n’umugabo we yasanze uwo mugabo aryamye n’inshoreke ye abateragura ibyuma mu bice bitandukanye by’umubiri. Wa mubwirizabutumwa wavuze ko ari ingaragu mu rusengero agasaba umusore ufite iyerekwa kuritambutsa yavuze impamvu nyamukuru yabivuze
Umuseke dukesha iyi nkuru batangaje ko uyu mugabo wabyaranye n’uyu mugore bakibana, ariko baza gutandukana asanzwe akora akazi k’uburezi mu karere ka Gicumbi, mu gihe umugore we yari yaragiye I Kigali, gusa babanaga bitemewe n’amategeko.
Umugore ubwo yari I Kigali nibwo yaje kumenya amakuru ko umugabo we aryamanye n’inshoreke, niko kuza abinjirana mu nzu basohotse mu cyumba abateragura icyuma bombi. Bizimana Egide umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana yatangaje ko uyu mugore yabateye icyuma ahantu hatandukanye, aho umwe yakimuteye mu gahanga undi ku kaboko.
Kuri ubu uyu mugore afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana, mu gihe umugabo n’inshoreke ye bakomeretse bajyanwe kwa muganga kuvuzwa. Ubuyobozi busaba abaturage kwihanira ahubwo bakegera ubuyobozi bakabafasha gukemura ibibazo mu kwirinda gukora ibihanirwa n’amategeko byatuma nyuma babihanirwa.