Ni video iri gucicikana ku rubuga rwa Instagram aho umugore wo muri Tanzania ngo yahindutse inka nyuma yo kumufata aryamanye n’umugabo w’abandi. Muri video igaragaza uburyo uyu mugore yari arimo kurira atuje cyane, abandi bagore barimo kumuhumuriza ariko amaguru ye yabaye ibinono by’inka.
Muri video biragaragara ko amaguru ye yabaye ibinono by’inka n’umurizo usa nabi, ngo akaba yisanze muri aya mahano nyuma yo kuryamana n’umugabo wubatse urundi rugo. Hari amakuru avuga ko yaryamanye n’uyu mugabo maze bakamurogesha guhinduka gutya.
Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga ariko bashidikanya bavuga ko iyi video ishobora kuba yarahinduwe ukundi.
https://www.instagram.com/p/CehQ66TqNCI/