Umugabo wo mu karere ka Ruhango mu murenge wa Ruhango aherutse kwiyahura, abaturage bavuga ko impamvu bakeka ko yiyahuye ari uko umugore we yiyeguriye Imana agahagarika kujya aryamana n’umugabo we. Uyu mugore witwa Xavera yavuze ko kuwa 29 Kanama 2023 ubwo yajyanaga n’abana be guhinga, umugabo yabasanzeyo bamusaba gusubira mu rugo kujya kuzana ihene.
Icyakora ngo bakomeje gutegereza uwo mugabo hashize isaha ataragaruka bajya kumureba basanga amanitse mu kiziriko. Yakomeje abwira TV1 ko bajyanye umurambo w’uwo mugabo kwa muganga, abaganga bakamubwira ko umugabo we yimanitse yajya kumva agiye gupfa akagerageza kwibohora ariko bikanga.
Xavera abaganga bamubajije niba hari ikibazo yari afitanye n’umugabo we, yasubije ko umugabo we yigiriraga amagambo make na we bikaba byamutunguye. Umukuru w’umudugudu wa Kirehe batuyemo, we yavuze ko nta kindi kibazo kizwi nyakwigendera yari afitanye n’uwo bashakanye uretse kuba umugore atarubahirizaga inshingano z’urugo.
Yagize ati “birashoboka ko umugore yafata icyemezo nka kiriya akanga kuryamana n’umugabo we kandi kiriya gikorwa gitera umunezero abashakanye, bigatuma umugabo yanga kumuca inyuma no kubabaza abana be, akiyahura.” Mudugudu yakomeje avuga ko uyu mugore yahoraga mu masengesho akirengagiza inshingano z’urugo umugabo we ntamenye aho ari.
Abaturage baturanye n’uyu muryango bahamije ko uyu mugore yinjiye mu itorero ry’Abagorozi, akirirwa abwiriza ko Yesu agiye kugaruka akabura umwanya wo kwita ku rugo rwabo. Bakomeje bavuga ko kwinjira muri aya masengesho byatumye umugore ahagarika kuryamana n’umugabo we, bityo aribyo byatumye yiyahura.
Nyakwigendera afite imyaka 56, aho we n’umugore we bafitanye abana batatu, umukuru w’imyaka 15 naho umuto akaba afite imyaka 9 y’amavuko.