Umugore yahuruje polisi iraza itwara miliyoni 29 z’amafaranga umugabo we yari abitse

Muri komini ya Ndava, intara ya Mwaro mu Burundi haravugwa inkuru y’umugore w’imyaka 45 y’amavuko witwa Mpitabakana Angleberte, wahuruje Polisi ayimenyesha ko umugabo we abitse amafaranga y’Amarundi 29.664.000, iraza irayatwara. Uyu mugore yahamagaye umuyobozi wa Polisi ya Mwaro, amumenyesha ko tariki ya 14 Werurwe 2023, umugabo we witwa Nduwimana Donatien yageze mu rugo yasinze, afite umufuka urimo amafaranga menshi, awuhisha mu gisenge cy’inzu.    Umupasiteri yatsindiye amafranga menshi muri betingi afunga urusengero bitera abemera gushidikanya

Umupolisi, Lt Col. Ntunzwenimana Méroé, kuri uyu wa 16 Werurwe yajyanye n’abandi bapolisi muri operasiyo yo gusaka, bakura uyu mufuka mu gisenge, basanga harimo Fbu 29.664.000, yandika urupapuro rwemeza ko ayafatiriye, we, Mpitabakama n’abatangabuhamya bashyiraho umukono.

Inkuru Wasoma:  Hamenyekanye ukuri nyuma y’igihe kinini bivugwa ko Dr. Isaac Munyakazi yakoresheje Impamyabumenyi mpimbano kugira ngo yitwe Dogiteri

Muri iyi nyandiko, Lt Col. Ntunzwenimana yasobanuye ko umugabo atari muri uru rugo ubwo hakorwaga iyi operasiyo. Biravugwa ko Mpitabakama ari umuyoboke w’itorero rya Pentecôte, bityo ko kuba yahamagaye Polisi ngo itware aya mafaranga byaba byashingiye ku myemerere afite. src: Bwiza

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved