Umugore witwa Mukandamage Alphonsine wo mu mudugudu wa Kabona mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho gutwika inzu n’ibirimo byose, nyuma yo kuvuga ko ashaka gutwikana umugabo we n’indaya bari kumwe. https://imirasiretv.com/uwahoze-ari-perezida-yakatiwe-gufungwa-imyaka-20-nyuma-yo-guhamwa-nibyaha-bikomeye/
Umugabo we yashakaga gutwikira muri iyi nzu yitwa Nshimiyimana Antoine. Mu gihe umugore we yatwitse iyi nzu amaze gukeka ko umugabo we arimo hamwe n’indaya akavuga ko ashaka kubatwikana. Icyakora uwatanze amakuru avuga ko uyu muryango usanzwe ufitanye amakimbirane. Yagize ati “Batangiye batongana bapfa ko uwo mugore ashinja umugabo ko hari indaya iri mu nzu maze amubwira ko amutwikana n’iyo ndaya.”
Â
Amakuru avuga ko uriya mugore yatwitse urugo rw’umugabo we nyuma yo gucanira ikibiriti ku biturusu biyikikije, byanatumye umuriro ukomereza mu nzu uyitwikana n’ibiyirimo byose. Gusa nyuma yo gutwika iyi nzu byagaragaye ko nta ndaya yarimo ahubwo harimo umugabo we gusa nk’uko abaturage babimubwiraga mbere yo gukora iki gikorwa.
Â
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Egide Bizimana, yavuze ko yumviye iby’aya makuru ariko ngo kuri ubu yatangiye kuyakurikirana. Amakuru avuga ko aba bombi bafitanye abana babiri ndetse ngo ntabwo baba mu nzu imwe kubera amakimbirane, ariko baba mu nzu zegeranye muri kariya gace. Ibyahiye ngo bifite agaciro ka miliyoni ebyiri n’igice mu mafaranga. Uriya mugore afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana. https://imirasiretv.com/abantu-80-bafashwe-bari-gusengera-mu-kibuti-cyinkoko/