Umugore yakubise umugabo we amuziza kumunywera inzoga abaturanyi bavuga uko uwo mugabo yagowe

Mu ijoro ryo kuwa 28 gicurasi 2023, umugore wo mu kagari ka Munanira II, Umurenge wa Nyakabanda akarere ka Nyarugenge, yakubise umugabo we mu buryo bukomeye amuziza ko yamunywereye inzoga kandi atayimuguriye. Abaturanyi b’uyu muryango bavuze ko uyu mugore akunda gukubita umugabo we cyane, urugo rwabo rugahoramo amakimbirane kuburyo nta munsi washira tutarwanye.

Igihe dukesha iyi nkuru yanditse ko aba baturage bakomeje bavuga ko uwo munsi umugore yiriwe anywa inzoga, aza gutahana icupa rya Mitziig ariko yihanangiriza umugabo we ko atagomba gusomaho. Umwe mu baturanyi yavuze ko hatagize igikorwa ngo uyu muryango utandukane umwe ashobora kuzica undi. Ati “bahora barwana ubu abaturanyi bose twarabahaze, ahubwo nka mwe mwagakwiye kubibwira ubuyobozi kuko umwe azica undi nk’ubu nijoro umuggore yakubise umugabo aramukomeretsa amuziza ko yanyweye inzoga kandi atari we wayiguze”

Uyu yakomeje avuga ko no mu minsi yashize umugore na we yakubiswe n’umugabo we abaturanyi akaba ari bo babatabara. Undi muturanyi yavuze ko yatunguwe n’ukuntu uwo mugore amaze gukubita umugabo we yamwirukanye amaze kumwambura ipantalo yari yaramuguriye.

Yagize ati “Njye numiwe, yamukubise kubera ko amaze kumunywera inzoga, arangije ahita amubwira ngo yambure ipantalo yari yaramuguriye ahita amwirukana.” Yakomeje avuga ko bitewe n’ukuntu uyu muryango uhora urwana, nyiri nzu bakodesha yabahaye icyumweru cyo kuba bamuviriye mu nzu.

Inkuru Wasoma:  Perezida Tshisekedi yatangaje umutwe w’inyeshyamba agiye gukoresha nk’ingabo z'igihugu ngo agarure umutekano

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved