banner

Umugore yakubise umwana w’umuturanyi w’imyaka 12 kugeza apfuye amuziza ibishyimbo

Umugore witwa Mukeshimana Juliene wo mu karere ka Nyaruguru, yatawe muri yombi akurikiranweho kwica umwana w’umuturanyi we witwa Ndayisenga Claude w’imyaka 12 amushinja ko yamwibye ibishyimbo. Ibi byabaye kuwa 18 Nyakanga 2023, mu mudugudu wa Kibayi, akagali ka Mpanda, Umurenge wa Kibeho.

Nkurunziza Aphrodis umunyamabanga nshingabikorwa w’umurenge wa Kibeho, yavuze ko uyu mugore yakubise uyu mwana n’inkoni kugeza apfuye, nyuma y’uko ahawe amakuru ko ashobora kuba ari we wamwibye ibiro 10 by’ibishyimbo.

Inkuru Wasoma:  Kiliziya gatolika yatangaje icyo yifuza ku ntambara hagati ya DRC na M23

Yakomeje avuga ko uwo mwana avuka mu basigajwe inyuma n’amateka akaba Atari atuye aho ahubwo yari yaje gusura nyina utuye aho hafi kuko atabana na se. yagize ati “yari yaje gusura nyina, noneho uwo mugore bamubwira ko ari we wibye ibishyimbo kuko basa n’abakunze kugira iyo ngeso. Uwo mugore yaragiye amusanga aho yari ari kuragira, aramukubita kugeza apfuye.”

Uyu mugore afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyagisozi.

SRC: IGIHE

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved