Ni mu mudugudu wa Ruyenzi mu kagari ka Nyarurama mu murenge wa Nyamirambo aho kuri uyu wa 21 Kamena 2022 hari umugabo wajombaguwe ibyuma mu maso kuburyo isura yose yavuyemo, gusa ubwo BTN yahageraga hakaba hari hamaze kugera imbangukiragutabara yatwaye uyu mugabo kwa muganga, ariko abaturage batanze amakuru bo bakaba bavuze ko uyu mugabo nubwo yajyanwe kwa muganga ariko nta mahirwe afite yo kurokoka.
Abaturage bo muri uyu mudugudu bavuze ko akenshi uyu muryango ukunda kugirana amakimbirane, ariko cyane cyane bakayagirana iyo banyweye bagasinda, gusa ngo ikintu bakunda kumva bapfa cyane cyane ni uko umugore ashinja umugabo we kuba yaramwanduje agakoko gatera SIDA, akaba ari nacyo yari arimo kumuhora.
Ngo ubwo byajyaga kuba uyu mugabo yari atashye ahetse igikapu, mu gihe umugore we yari atetse ku mbabura, mu kugera mu rugo umugabo ahagera aganira n’umugore w’umuturanyi, niko umugore we yasohotse agasanga barimo kuganira umugabo nta kibazo afite, uyu mugore ahagita ajugunya umwana hasi ubundi akagenda asatira umugabo we, mu gihe umugabo we yari arimo kugana aho umugore ajugunye umwana ngo amuterure.
Ngo umugabo ataragera ku mwana niko umugore we yari amugezeho, nuko ahita amusunikira mu muryango wo munzu, nyuma yo kumutwikisha Imbabura afata icyuma aramujombagura umugabo we nta kindi yakoraga uretse kurira asaba gukizwa nk’uko abaturage baturanye n’uyu muryango barimo kubivuga.
Ngo nubwo byaje kurangira uyu mugore bamukuye ku mugabo we ndetse bagahita batabaza imbangukiragutabara ngo zize zimugeze kwa muganga, ariko uyu mugabo yari yangiritse cyane kuburyo nta mahirwe yo kuba arakomeza kubaho ahari, ariko ngo uretse ibi ngibi uyu mugore n’ubundi yari yarifatiye uyu mugabo amufata nk’umugaragu we, ku buryo ngo yanamupfukamishaga hasi umugabo agasaba imbabazi abaturage bavuga ko yari yarabaye inganzwa.
Ubwo abanyamakuru bageragezaga guhamagara umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Nyamirambo ngo bamubaze niba iki kibazo hari ikintu bakiziho cyangwa se bakaba baragerageje kugira icyo bagikoraho, ntago byakunze kuko bahamagaye inshuro nyinshi atabitaba, ariko akaza kubandikira ubutumwa bugufi ababwira ko ari mu nama.
Iki kibazo cy’amakimbirane mu miryango ni ikibazo gihangayikishije igihugu muri rusange, kubera ko gikunda kuvugwa cyane ndetse kikanateza ibibazo bitandukanye harimo n’impfu nyinshi, gusa ahanini kikaba gikunda kuba ku miryango yabanye bitemewe n’amategeko.
Ubukwe bwabuze abageni| yizeye intwererano ngo abone inkwano birangira azibuze.