Ni imvururu zahereye ku cyumweru tariki ya 22 gicurasi uyu mwaka mu karere ka Kicukiro abo mu muryango wa Shyirambere Jean Baptiste uherutse gupfa yiyahuye batumvikana n’umugore we Nzamukosha Clementine basezeranye ivangamutungo muhahano ariko akaba umugore wa kabiri, kuko umugore we wa mbere bafitanye n’abana bakuru yapfuye mu myaka irenga 15 ishize.
Nk’uko tubikesha TV1 ngo tariki 21 gicurasi uyu mwaka nibwo uyu mugabo Shyirambere yasanzwe mu rugo iwe yiyahuye mu mugozi, nuko bamujyana ku bitaro bya Kacyiru kugira ngo umurambo we bawukorere isuzuma, ariko ubwo TV1 yageraga murugo, impaka zari zabuze gica kuko umugore we yari yanze kujya gusinya ku bitaro kugira ngo umurambo w’umugore we bawuvaneyo bajye gushyingura, afite impungenge z’uko barawiba bakawujyana.
Impamvu nyamukuru yateraga uyu mugore kugira izi mpungenge zose nuko ngo abo mu muryango wa nyakwigendera bashakaga kujya mumushyingura mu karere ka Musanze ari naho avuka, mu gihe umugore we yashakaga ko bamushyingura mu karere ka Kicukiro ari naho batuye ariko bikaba impaka ndende, cyane ko ngo uyu mugore nubwo yari abanye na nyakwigendera igihe kinini ariko ntago bigeze babyarana.
Umwe mu baturutse I Musanze yagize ati” twe twahagurutse tuva I musanze nk’abaje gutabara uyu muryango, tuza twitaje isanduka n’imyenda tuvuga ko turamuzana hano tukaganira nyuma uburyo tuzamushyingura. Tugeze hano umugore we akitubona ati ntabwo ibyo bintu nabibatumye, muri kuza hano muzanye amasanduka, ntago nabibatumye sinabibasabye. Umurambo wo yawuhagazeho ngo uriyo ngiyo ntago ashaka ko bajya kuwukurayo, icyo we ari kuvuga ngo turi kumushuka ngo naramuka agiye gusinya umurambo we bakawuduha, ngo turawiba tuwirukankane”.
Abantu baje gutabara bakomeje bavuga ko uyu mugore Nzamukosha adashaka kujya gusinya mu bitaro bya Kacyiru ngo umurambo bawutange, abandi bakavuga ko ntamahoro ari muri uru rugo kuko ngo ibigaragara uyu mugore ari gukurura yishyira kuko nta kindi agamije uretse kwikururira ubutunzi bwo muri uru rugo bwa nyakwigendera.
Nzamukosha Clementine ari nawe mugore wa nyakwigendera, avuga ko impamvu adashaka kujya gusinya ngo umurambo we utangwe ushyingurwe, ari uko abo mu muryango we bashaka kumushyingura we nta ruhare abigizemo, yagize ati” impamvu tutari guhuza nuko umugabo wanjye nshaka kumushyingura I Kigali bo bagashaka kujya kumushyingura I Musanze nk’aho ari umugwagasi kandi Atari umugwagasi”.
Arakomeza ati” umuryango wanjye nibwo wari ukihagera, ariko uwabo wo wahageze ejo baza bashaka kujya guhita bashyingura kuko bazanye n’isanduka nta kintu babimbwiyeho, biba ngombwa ko nanjye nanga kujya gusinya”. Mukandahiro Hidaya umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kicukiro yavuze ko uyu muryango wari uri ku rutonde rw’imiryango izwi ibana mu makimbirane ashingiye ku mitungo ariko ko batumvaga ko umwe muri bo yabura ubuzima muri ubu buryo butunguranye.
Umuyobozi yakomeje avuga ko gusa mu guherekeza uyu murambo wa nyakwigendera, ubuyobozi burakorera abana ba nyakwigendera inyandiko yemerera abana guherekeza umurambo wa se cyane ko uyu mugore we yagaragaje ukwinangira. Shyirambere Jean Baptiste assize abana batatu yabyaranye n’umugore we wa mbere, mu gihe uyu Nzamukosha nta mwana n’umwe bigeze babyarana.
Abana ba nyakwigendera bavuga ko amananiza yose ari kuzanwa na mukase afitanye isano no kuba yari yaramaze kwiyegurira imitungo ya se kugeza ubwo igurishijwe, yewe no kubona ayo guherekeza se ari ibintu bigoranye, banavuga ko kuber iyo mpamvu nyuma yo guherekeza se bakeneye ubutabera, bakabona uburenganzira bw’abana ku mitungo y’ababyeyi babo.