Umugore wo mu ntara ya Ngozi muri Komini Gashikanwa mu gihugu cy’u Burundi yanze konsa umwana we w’uruhinja rw’amezi umunani kubera ko uwo mwana yahawe urukingo, mu gihe abana bari gukingirwa. Uwo mugore ngo yishingikirije ibyo yemera, yanze konsa umwana abandi baramwinginga aratsemba kugeza ubwo kuri uyu wa 24 Ukwakira 2023 yatawe muri yombi.
Abazi uwo mugore bavuga ko igihe cyose igihe cyo gukingiza abana kigeze ahita ahungisha umwana we, akazagaruka ari uko ikingira ryarangiye, gusa kuri ubu ngo umwana yarakingiwe nk’uko byatangajwe n’umuyobozi muri komini ya Gashikanwa, Theophile Nibizi.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Magazine Jimbere cyo mu Burundi, ngo nubwo umwana yakingiwe ntabwo ari kumwe na nyina aho afungiye, bikavugwa ko yaba yajyanwe kwa Se umubyara cyangwa se n’abari bagiye gusura uwo mugore aho afungiye. Icyakora ngo ntabwo haramenyekana nyirizina ababa batwaye uwo mwana.
Uyu muyobozi muri Komini ya Gashikanwa arashishikariza Abarundi bose batuye mu gace ayoboye kureka ibidafite akamaro bagashyira imbere ubuzima bwiza bw’abana mukubaha inkingo zose zikenewe ku mwana. Abaharanira uburenganzira bw’Umwana ni bo bari gukomeza gushaka uwo mwana, icyakora bakibutsa abantu bose ko kwanga konsa umwana ari icyaha gihanwa n’amategeko kimwe no kwanga kwita ku mwana cyangwa kumugaburira.