Umugenzi w’umugore uri mu kigero cy’imyaka 50 yateje impagarara mu gihe cy’amasaha abiri ubwo yari ageze muri gare ya Musanze, ahagana saa yine z’igitondo cyo ku wa 18 Werurwe 2024, akanga kuva mu imodoka abenshi bagacyeka ko yaba yarozwe.
Uyu mugore yari mu modoka nini itwara abagenzi ya Jaguar yari yinjiye muri gare ya Musanze, iturutse mu gihugu cya Uganda. Ihageze abagenzi batangiye gusohokamo, bategereje ko uyu mugore asohoka biranga. Umushoferi w’iyi modoka yahise ajya kumwibutsa ko agomba gusohoka kuko yari yageze iyo ajya, ariko undi yanga gusohoka.
Umushoferi yakomeje kibwira uyu mugore ngo asohoke muri iyi modoka kuko yari yageze aho agomba kugera, undi aranga ahubwo amwereka ko atari kumva ibyo ari kuvuga. Uyu mushoferi abonye bimushobeye yahise yitabaza bamwe mu basekirite bakorera muri iyo gare, ngo arebe ko byibura bo hari icyo babikoraho.
Abasekirite bakihagera ngo basabye uwo mugore gusohoka mu modoka, biba iby’ubusa ntiyagira icyo abasubiza akomeza guceceka, ari nako uko iminota ishira abagenzi n’abakorera mu mujyi wa Musanze, bagenda bamenya ayo makuru barahurura bibaza ibyabaye kuri uwo mugore.
Bamwe mu bari muri iyi gare baganiriye n’itangazamakuru bavuze ko abo basekirite bagerageje guterura uwo mugore ngo bamusohore mu modoka ikomeze akazi, umugore ababera ibamba. Umwe ati “Imodoka yamugejeje hano bategereza ko asohoka baraheba, ari nako bamuvugisha ntabasubize, iyo modoka yageze hano saa yine bigera saa sita atarasohoka.”
Yakomeje agira ati “Babonye bikomeye ni bwo abasekirite batanu baje baramuterura kuva ku ntebe biranga, kugeza ubwo Polisi ije utwara iyi modoka none igarutse atarimo, ntituzi ibanga Polisi ikoresheje ngo imukure muri iyi modoka.”
Undi nawe ati “Uyu mugore twese yatuyobeye pe! Yamaze amasaha arenga abiri yanze kuva mu modoka, abantu barahurura, hano muri gare mu kanya hari urusaku rukabije bibaza ibyabaye kuri uyu mugore.”
Icyakora hari bamwe mu baturage bavuze ko uyu mugore yari afitanye amakimbirane n’umugabo we bashakaniye muri Uganda, ngo akaba yamurigesheje. Kuko ibintu nk’ibi byo guhagarika imodoka amasaha abiri bidasanzwe ndetse ngo iyo polisi itaza kuhagera byari kuba ibindi bindi, kuko polisi yajyanye imodoka arimo bayigarura atarimo.
Ubwo polisi yari ihageze mu ma saa sita yahise isaba umushoferi kujyana iyo modoka ki cyicaro cyayo mu Ntara y’Amajyaruguru. Amakuru yatanzwe na Kigali Today dukesha iyi nkuru ni uko ubwo iyi modoka yageraga kuri Polisi, uwo mugore yahagurutse asohoka mu modoka, afite agakapu gato bahahiramo, aho kari yagapfundikije umwenda.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, avuga ko uwo mugore nta kibazo bamusanganye, akaba agiye koherezwa mu muryango avukamo mu Murenge wa Kimonyi. Ati “Ni umunyarwanda wavaga mu gihugu cya Uganda atinda guhaguruka mu modoka, abantu bagira ngo yagize ikibazo, barabitumenyesha tukihagera dusanga nta kibazo afite.”
Yakomeje agira ati “Yashatse gusohoka, ariko kubera ko hari abantu benshi ku buryo batashoboraga gutuma umuntu agira icyo amubaza, biba ngombwa ko dusohora imodoka muri gare tumuzana mu kigo, umugore ava mu modoka, nta kibazo afite rwose.”
SP Mwiseneza yibukije abaturage kwirinda ibintu bya byacitse, nk’uko bavugaga ko bamuroze. Yibukije baturage kandi ko bakwiye kuva muri iyo myumvire, umuntu niba atinze guhaguruka mu modoka kubera ko hari ibintu yari arimo bye ntibahite bumva ko umuntu yarozwe