banner

Umugore yapfiriye imbere y’inzu yabagamo abaturage bagaragaza impungenge z’amadayimoni ayibamo

Umugore witwa Uwizeyimana Gaudance wo mu karere ka Ruhango, Umurenge wa Byimana, akagali ka Ntenyo umudugudu wa Kageyo yapfiriye imbere y’inzu yabagamo kuri uyu wa 24 Nyakanga 2023, abaturage bavuga ko yishwe n’amadayimoni kuko ngo yasohotse mu nzu yari atuyemo atabaza avuga ngo ‘mwandetse mwa bagabo mwe mwandetse.’

Abaturage babwiye TV1 ko ku cyumweru uyu mugore yasohotse mu nzu abwira abana be ngo bayivemo kuko hari umugabo ufite amacumu urimo kumwirukaho. Bakomeje bavuga ko iyo nzu nyakwigendera yari atuyemo ibamo abadayimoni ndetse imaze gupfiramo abantu barindwi.

Abaturage bashimangira ibi kubera ko imaze imyaka ibiri iriho itangazo rivuga ko igurishwa ariko hakaba harabuze n’umwe uyigura kandi iri ku muhanda, akaba ari naho bahera basaba Leta ko yayisenya aho kugira ngo ikomeze iteze ibibazo ipfiramo abantu.

Umwe mu bari bahari yagize ati “Uwo mugore yasambaga avuga ngo mwandetse mwa bagabo mwe mwandetse, ubwo rero urumva ko ari amadayimoni.” Undi muturage na we yavuze ko nyiri iyo nzu yayitaye akajya gucumbika aremera n’abana arabajyana maze atangira kuyicumbikiramo abantu, wabona inzu bashyiraho itangazo imyaka 2 ntawe uyiguze kandi iri ku muhanda?”

Inkuru Wasoma:  Uwagiye kwiha akabyizi ku mugore w’undi mugabo yahuye n’ingaruka zikomeye

Musabyimana Marie Claire, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Byimana w’agateganyo yavuze ko ayo makuru bayamenye ariko uwo mugore ashobora kuba yarishwe na Malariya. Yagize ati “ayo makuru twarayamenye, ariko amakuru twahawe n’abari hafi ye ni uko yari amaze iminsi 4 arwaye Malaria ndetse yagiye kwa muganga, ashobora kuba yaragize isereri nk’umuntu wari urwaye arapfa ariko ibyo by’abadayimoni ntabwo twabyemeza.”

Gitifu Musabyimana yavuze ko umurambo wa Nyakwigendera wahise ujyanwa mu bitaro bya Kabgayi kugira ngo hamenyekane icyamwishe, anavuga ko iby’abandi bantu bapfiriye muri iyo nzu atabizi.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved