Nyuma y’iminsi 40 gusa habaye ubukwe, umugore wo mu gihugu cya Kenya yatangiye gusaba gatanya umugabo baherutse gusezerana, bitewe n’uko atajya yikoza amazi ngo yoge, ngo kuko muri iyo minsi 40 bamaze babana, uwo umugabo yihanaguje amazi inshuro esheshatu gusa kandi nabwo uyu mugore yari yabanje kumwinginga. https://imirasiretv.com/polisi-yafashe-umukanishi-wakoresheje-amayeri-adasanzwe-akiba-moto-yumuturage/

 

Uwo mugore avuga ko asabye gatanya nyuma y’iminsi mike akoze ubukwe, kubera ko yumva afite umutima uremereye kuko yabangamiwe cyane n’uko umufasha we atajya yikozaho amazi ngo akarabe nk’abandi bose. Mbere y’uko yaka gatanya yabanje kwiyambaza ikigo gitanga inama ku bijyanye no kubaka umuryango, ababwira ko ikibazo afite ari uko umugabo we atajya yemera koga.

 

Ubwo uwo mugabo utatangajwe amazina yabazwaga igituma atemera koga, yavuze ko adakunda amazi, ariko yagerageje kwihanaguza amazi inshuro esheshatu zose, kuko umugore we yakomezaga kumusaba koga. Nyuma y’ibiganiro bitandukanye uyu muryango wahawe, uyu mugabo yavuze ko agiye kugerageza akajya yoga buri munsi, ariko amazi yari yarenze inkombe kuko uwo mugore yari yafashe umwanzuro avuga ko icyo akeneye ari uguhabwa gatanya nta kindi.

 

Ikinyamakuru Tuko cyandikirwa muri Kenya, cyanditse ko umuryango w’uwo mukobwa wahise utanga ikirego kuri Polisi, uvuga ko umukobwa wabo yahabwa gatanya kuko akorerwa ihohoterwa muri ruriya rugo. Kuri ubu uyu mugabo n’umugore bahawe itariki ya 22 Nzeri 2024, kugira ngo bazasubire kuri cya kigo gishinzwe kugira inama imiryango, nyuma harebwe niba hari ubundi buryo baganirizwa, ikibazo cyabo kigakemurwa.

 

Icyakora abantu bari hafi y’uyu mugore, bavuga n’ubwo bahawe itariki yo gusubira kuri uriya muryango ngo bagirwe inama, uriya mugore we ntabikozwa kuko yamaze gufata umwanzuro ko atagishaka kubana n’uwo mugabo ngo kuko yabonye atashobora kwihanganira iyo mico. https://imirasiretv.com/polisi-yafashe-umukanishi-wakoresheje-amayeri-adasanzwe-akiba-moto-yumuturage/

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved