Umugore wo muri Tanzaniya yatunguye benshi ubwo yasabaga Pasiteri we amafaranga agera kuri 29,000 KSh (300,000 Frw), avuga ko Imana ari yo yamuyoboye kubikora.
Uyu mugore, wari wambaye umwambaro isanzwe n’igitenge cyera ku mutwe, yavuze ko yari yabanje kugira igitekerezo cyo gusaba amafaranga make, ariko nyuma Umwuka Wera akamubwira ko akwiye gusaba menshi.
Pasiteri yamuteye utwatsi, amubaza niba koko ari Imana yamubwiye cyangwa niba ari we ubwe wabitekereje .
Uyu mugore yahise ashimangira ko atari ibyo yihimbiye, ahubwo yumvise ijwi rimubwira ko agomba gusaba ayo mafaranga kugira ngo abashe kwishyura inzu no kugira andi yo gukoresha.
Uyu mugore kandi yavuze ko ari umuhanuzi ariko ataratangira kubikora kuko agitegereje ko Imana imuha uburenganzira.
Iki gikorwa cyatumye abantu batandukanye bagira ibitekerezo bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga. Bamwe bashimye ubutwari bwe, abandi bagaragaza ko bifite isomo rikomeye ku buryo bamwe bashaka kugerageza gukora nka we.