Umugore yasezeranye azi ko ari imikino none biramuhagamye

Muri Australia, umugore yasabye urukiko gutesha agaciro amaserano y’abashakanye (marriage) yakoze yibwira ko ari imikino, bigamije kuzamura ‘followers’ ku rubuga rwa Instagram, nyuma akaza kumenya ko ari amasezerano ya nyayo y’urushako afite agaciro mu mategeko, atangira gusaba urukiko kuyatesha agaciro.

Uwo mugore utaravuzwe amazina, ngo yabwiye Perezida w’urukiko ko yahuye n’uwo wabaye umugabo we mu buryo butateguwe, muri Nzeri 2023, bahuriye ku rubuga rwa Internet ruhuriraho abifuza abakunzi. Batangira kujya bahura kenshi basohokanye mu Mujyi wa Melbourne, noneho bigeze mu kwezi k’Ukuboza 2023, uwo mugabo atumira uwo mugore mu birori ngo byasabwaga ko abantu babizamo bose baba bambaye imyenda yera (White party), bibera mu Mujyi wa Sydney, hanyuma amusaba kuzaza yambaye ikanzu yera na we, kugira ngo atazaba atandukanye n’uko abandi bambaye.

Uwo mugore yarabyemeye, ariko ageze aho ibirori byagombaga kubera aratungurwa ndetse ngo ararakara nyuma yo gusanga ari we wenyine uhari yambaye imyenda yera, abandi yahasanze ni uwo mugabo we, umufotozi uri kumwe n’inshuti ndetse n’umuntu ushinzwe kubasezeranya.

Mu gihe amubajije icyabaye ko nta bandi bantu bambaye ibyera abona mu birori nk’uko yari yamubwiye, ngo yahise amubwira ko yateguye ubukwe bw’ibikino butari ukuri kugira ngo yizamurira umubare w’abamukirikira ku rubuga rwa Instagram, bityo ko agomba kwemera akitwara nk’umugeni muri ubwo bukwe.

Yisobanura mu rukiko, uwo mugore yagize ati “Rero mu gihe nari mpageze, nkabura umuntu n’umwe wambaye imyenda yera, mubajije uko ibintu bimeze, arankurura aranyiyegereza, ambwira ko yateguye ubukwe bw’ibikino, mbese butari bwo byabwo (a prank wedding) kugira ngo azamure umubare w’abamukurikira ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, kuko ashaka gutangira kubyaza amafaranga urwo rubuga”.

Nubwo uwo mugabo yari amaze kumwemeza ko nta kibazo kirimo, aramutse yemeye kwitwara nk’umugeni muri ubwo bukwe yitaga ko ari ubw’ibikino, ariko umugore ngo ntiyashizwe, ahamagara umwe mu nshuti ze, amubaza niba nta ngorane zazamo aramutse yemeye gusezerana n’umuntu muri ubwo buryo, maze inshuti ye ngo iraseka cyane, imubwira ko ntacyo bitwaye kuva nta nyandiko z’integuza yabanjye gusinyaho, mbere kandi ko no muri ubwo bukwe nta nyandiko yasinyishijwe bityo ko nta ngorane zibirimo, ni ko guhita yemera kuba umugeni muri ubwo bukwe nk’uko uwo mugabo yari yabimusabye.

Inkuru Wasoma:  Byinshi wamenya ku mwarimukazi wakoze agashya agahitamo gushakana n’umunyeshuri yigishaga arusha imyaka 12 y'amavuko

Nyuma y’amezi abiri habaye ubwo bukwe bwitwaga ubw’ibikino, uwo mugabo yasabye uwo mukunzi we kumufasha kuzuza inyandiko yafasha mu gutuma abona uruhushya rwo kuba muri Australia burundu ( application for permanent residency), na cyane ko bombi bari abanyamahanga batuye muri icyo gihugu, ariko uwo mugore yaramaze kubona urwo ruhushya.

Umugore yahise asubiza uwo mugabo ko ibyo bidashoboka kuva batarasezeranye. Aho rero ngo niho yahise amenyera ko burya kwa gusezerana byari bya nyabyo, amenya ko uwo mugabo yiganye isinya ye, ku nyandiko ziteguza ugushyingiranwa, byose akaba yarabikoze mbere yo kuza kumubeshya ngo basezerane.

Umugore yabwiye umucamanza ko yababajwe cyane no kumenya ko uwo mugabo yamubeshye kuva ku ntangiriro, kugeza ubwo amukoresheje ubukwe atamubwiye ko ari bwo bwa nyabwo, none akaba ashaka ko amufasha kuzuza inyandiko yo gusaba uruhushya rwo gutura muri Australia.

Uwo mugabo uri mu myaka 30, we ngo yaburanye ahakana ibyo aregwa, avuga ko yasabye uwo mugore ko yamubera umugore umunsi umwe mbere y’uko basezerana yarangiza akabyemera. Na nyuma y’uko gusezerana, uwo mugabo yavuze ko bahise bajya kubana, ariko ibimenyetso uwo mugore yatanze mu rukiko byerekana ko batabana.

Ikinyamakuru OddityCentral cyatangaje ko umucamanza amaze kumva impande zombi, yagize ati “We yasezeranye azi ko ari umukino arimo akina, mbese ibyo yari arimo yabyitaga ko ari ‘a prank’, ubwo rero afite uburenganzira bwo gusaba ko uko gushyingiranwa guteshwa agaciro…”.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved