Umugore yatahanye indaya y’umugabo umwana we amukorera ibyavuyemo gukongoka kw’inzu yabo.

Umubyeyi w’abana batatu uri mu kigero cy’imyaka 50 y’amavuko utuye mu Karere ka Musanze,umurenge wa Musanze ni mu Kagari ka Cyabagarura,yabyutse atwika inzu nyuma y’uko umuhungu we yamuteye amahane ubwo yari atahanye umugabo barararana. Uyu mubyeyi witwa Barawerekana Jacqueline,yagize umujinya w’umuranduranzuzi,nyuma y’uko uyu muhungu we uri mu kigero cy’imyaka 14 y’amavuko akaba yiga mu mwaka wa 4 w’amashuri yisumbuye amwangiye kurarana n’uwo mugabo,nyina akabifata nk’agasuzuguro gakomeye.

Uyu mwana uri gusoreka yabwiye Teradignews.rw dukesha iyi nkuru ko bigayitse kubona umubyeyi we amuzaniraho umugabo mu nzu, akavuga ko nta burere burimo baba bahabwa we na mushiki we muto. Yakomeje avuga ko uretse kuba nyina yazanye uwo mugabo,yanabategetse kubyuka bakamwokereza ibigori(uwo mugabo),byatinda gushya zikabyara amahari Kugeza mu gitondo uyu mubyeyi afashe umwanzuro wo gutwika imyendan’uburiri by’uyu mwana bikarangira n’inzu babamo ifashwe.

Yagize ati’”Yazanye umugabo numva binyanze mu nda, mwereka ko ntabyishimiye, yatubwiye ngo tubyuke tumwokereze ibigori bari bazanye nka saa sabaz’ijoro,bitinze gushya nabyo biba amahane, iryo joro hari ibiryo twashyuhije nabyo araza abikuraho ajya kubimenya mu cyumba, njye na mushiki wanjye muto twaryamye gutyo ariko nta gusinzira kuko hari hari intonganya”.

Uyu mubyeyi we avuga ko uyu mwana we bapfa kuba ari igisambo kandi akaba anamusuzugura, yakomeje avuga ko kuba yazanye uwo mugabo yariyabimenyesheje uyu mwana we kuko nta mugabo afite umwana yamubona akamwihinduka. Abaturanyi babo bavuga ko Jacqueline asa n’uwataye abana kuko hari ubwo atibuka no kubahahira bigatuma hari ubwo birwanaho mpaka bariye,kuko we aba yagiye gusoma icupa.

Ubuyobozi bw’Akagari ka Cyabagarura bwavuze ko bwamenye iki kibazo ahagana saa 11:50 z’amanwa bwihutira gutabara busanga uyu mugore yamaze gutwika uburiri,imyenda by’umuhungu we n’inzu ikaba yari itangiye gufatwa ariko abaturanyi bakahagoboka bakayizimya. Bwasanze ikibazo cy’ubujura uyu mubyeyi ashinja uyu mwana giterwa n’inzara kuko yafatiwe mu murima w’abaturanyi yagiye gucamo ikigori kugira yotse, bwavuze ko uwamufashe yatanze imbabazi kuko byatewe no gusonza.

Inkuru Wasoma:  Umugore wa Yanga yahishuye uko yamwereye imbuto bigatuma ahindura idini.

Ngo aya makimbirane yakomotse ku mafaranga uyu mwana yahabwaga n’umushinga wa Compasiyo,nyina akayafata akayasoma agacupa, Kugeza ubwo umwana ayahagarikishije,bikamubabaza kuko yabuze ayagacupa mu buryo bumworoheye. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka Kagari Bwana Niyoyita Ally yagize ati’” Aho amakimbirane ari ni ayo mafaranga no kuba adashyigikiye uyu mwana ngo yige, ikibazo cyabayeho twagerageje kugikemura ubu uyu mubyeyi ari mu maboko y’inzego z’umutekano ngo akurikiranywe, turizera ko abana barakomeza kwiga bisanzwe kuko bo barabishaka”. Source: Teradignews.

Umugore Kecapu yambuye umugabo avuze uko yamuhemukiye n’uruhare umugabo yabigizemo.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved