Umugore witwa Uwimbabazi Marie Rose ufungiye muri gereza ya Nyarugenge iherereye I Mageragere, akurikiranweho ibyaha bibiri birimo gukuriramo inda umwana we no kugira uruhare mu kubanisha abantu nk’umugore n’umugabo barimo utaruzuza imyaka y’ubukure. Uwimbabazi w’abana batatu akaba na nyina w’uwo mukobwa uri mu kirego amaze imyaka ibiri afunze ndetse aburana ahakana icyaha.
Uwo mwana w’umukobwa wavutse kuwa 20 Gashyantare 2005 bivugwa ko inzego z’umutekano zamushakishije ubwo byavugwaga ko yaburiwe irengero mu 2021 ubwo yari afite imyaka 16. Icyo gihe, nyina umubyara ngo yatanze amatangazo menshi arangisha aho yaba aherereye ndetse ngo agera ku buyobozi bw’inzego z’ibanze na sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.
Nyuma y’ibyumweru bibiri uwo mwana w’umukobwa yaje kuboneka ariko bigaragazwa ko yabanaga n’umugabo witwa Mucyurabuhoro Berchimas, uyu mugabo akaba akurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana kubera kubana na we akiri muto. Uyu mugabo yatawe muri yombi yemeza ko umubyeyi w’uwo mwana w’umukobwa ari we wamumushyingiye nubwo mu kuburana abihakana yivuye inyuma.
Uyu mugore umaze imyaka 2 afunze yemeje ko ubwo umwana yaburaga yatanze amatangazo amurangisha kugero k’Urwego rw’Ubugenzacyaha ariko atungurwa no kuba amaze imyaka ibiri afunze. Yatawe muri yombi nyuma y’uko hari amakuru yatanzwe ko yagize uruhare mu gushyingira umwana we utaruzuza imyaka y’ubukure ndetse no kumuha imiti y’ibyatsi yo kumukuriramo inda.
Kuwa 16 Kanama 2023 ubwo uyu mugore yari mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo yiteguye kuburana, umucamanza yamubwiye ko habayeho kwibeshya urubanza rwe bakarumuha kandi Atari we watangije kuruburanisha. Yamumenyesheje ko hari ibyo umucamanza waruburanishije yari yategetse ko bigomba kuzanwa n’uruhande rw’Ubushinjacyaha ngo urubanza rukomeze bityo ko ataruburanisha Atari we warutangije.
Perezida w’inteko yari yahawe kuburanisha urwo rubanza akaba na perezida w’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo, yahise amwibutsa ko uwabiranishije urubanza rwe yari yasabye ko hazanwa icyemezo cyerekana ko uwo mwana yasambanyijwe ndetse na we agatumizwa mu rukiko kuko hari ibyo agomba gusobanura.
Imbere y’urukiko, Uwimbabazi yahise atangira kurira yumvise ko urubanza rwe bagiye kurwimurira indi tariki asaba umucamanza kumufasha urubanza rukihuta kuko amaze imyaka irenga 2 muri gereza mu gihe igihano yari yasabiwe ari imyaka 2, mu kiniga cyinshi yumvikanye agira ati “ubundi se bampamije icyaha bikagira inzira ko ari byo byoroshye? Ubu koko nzaguma muri uru. Maze imyaka irenga ibiri mfunzwe kubera ibyo ntanakoze, rero bampamye icyaha bikangira inzira aho guhora nsubikirwa urubanza.”
Uyu mugore ufunganwe n’uwo mugabo bivugwa ko yashyingiye, nubwo we akomeza kurahira atsemba ko uwo mugabo batari banaziranye, yakunze kumvikana agaragaza ko umwana we Atari ashobotse kuko yakundaga kumubura ntamenye iyo yagiye, nyuma akazagaruka mu gihe runaka. Yakomeje agaragaza ko ikibabaje ari uko uwo mugabo yageze imbere y’urukiko akemera ko yamushyingiye uwo mwana we kandi nyamara badasanzwe baziranye.
Umucamanza yahise abibutse ko urubanza rwaburanwe ndetse ibijyanye n’ibimenyetso ku mpande zombi bigatangwa bikaniregurwaho. Yakomeje agaragaza ko hasigaye kuzanwa ibyasabwe n’urukiko ku ruhande rw’Ubushinjacyaha. Nubwo bimeze gutyo, abaregwa ntabwo bafite ubunganira mu mategeko. Uru rubanza ruzakomeza kuburanisha kuwa 20 Nzeri 2023.
IGIHE