Umugore yataye abana bato mu nzu abasigira urwandiko rurimo amabanga ateye agahinda

Umugore wo mu karere ka Nyagatare, Umurenge wa Rukomo, akagari ka Rukomo, yataye abana batatu mu nzu abasigira urwandiko ruriho amazina yaba se abasaba kuzajya kubashaka. Aba bana batawe na nyina afatanije na nyirakuru mu nzu bafite imyaka 10 umukuru, umukurikira afite 7 naho umuto akagira 5.

Umuseke dukesha iyi nkuru batangaje ko uyu mubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 30 aba bana yababyaye ku bagabo batandukanye, none nyuma nibwo we afatanije na nyirakuru bafashe umwanzuro wo kubasiga mu nzu bonyine. Abaturage batuye muri aka gace bavuze ko nyina yabanje kubata muri inzu abasigiye nyirakuru, nyuma na we abasigamo arigendera kandi ari we wabareraga.

Ngo mbere y’uko nyina agenda yasize abandikiye urupapuro ruriho buri wese izina rya se ababwira ngo bazajye kubashaka. Umwe mu baturage yavuze ko basanze uyu mugore yarandikiye abana abasaba kuzajya gushaka ba se b’abakire, naho nyirakuru ajya kwimuka na we yavugaga ko atazabajyana bityo buri wese agomba gusanga se.

Yakomeje avuga ko umwana umwe yabonye se ariko abandi babiri abo bitaga ba se barabihakanye. Undi muturage yavuze ko bifuza ko aba bana bakorerwa ubuvugizi, bakitabwaho ndetse kugira ngo babone n’uko bajya ku ishuri. Uvugwa ko ari sekuru w’umwe muri aba bana yavuze ko bazabanza gupima DNA kugira ngo byemezwe koko ko ari uwo mu muryango we. Yavuze ko afite amafaranga ye bwite bityo bareke ajye I Kigali apimishe DNA ariko nasanga umwana Atari uwe amafaranga bazayamusubiza.

Ntirenganya Paulin, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukomo yavuze ko bikekwa ko nyina w’aba bana yahungiye mu karere ka Gatsibo, ndetse ko bari gukorana n’inzego zirimo RIB na polisi kugira ngo uyu mubyeyi aboneke bamubaze inshingano ze, ndetse bakaba banamuhuza n’abo bagabo bivugwa ko babyaranye kugira ngo hafatwe umwanzuro uhamye. Ikintu gihangayikishije kurusha ibindi ubu ni igihe uyu mubyeyi yakomeza kubura, n’abana abo babwiwe ko ari ba se bagakomeza kubihakana.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved