Umugore yataye umugabo we n’umwana kubera inzara

Umugabo witwa Kayigima Ntampaka utuye mu mudugudu wa Mbogo, akagari ka Nyabikenke, Umurenge wa Bumbogo ho mu karere ka Gasabo, avuga ko mu gihe cyashize yakoraga muri VUP ariko akaza gukurwamo mu buryo atazi, byatumye yigarizwa n’inzara kuburyo kuri ubu nta kintu afite yagaburira umugore n’umwana we, ibyo bikaba byaratumye umugore amuta akigendera.  Umugore aravuga imyato abagabo batatu yashakanye nabo harimo na muramu we

Uyu mugabo ubwo yaganiraga na TV1 yavuze mu minsi yashize aribwo we n’umugore baje kuburara, noneho mu kubiganiraho n’umugore abona umugore ararakaye kuburyo yahise amucika. Yagize ati “umugore yarancitse ariko ntago navuga ko iyo nzara yahunze yagiye gushaka ibyo kurya, ahubwo yarahukanye ndavuga nti ese ndi kuzira iki njyewe?”

Uyu mugabo yakomeje avuga ko n’uko asigaye agaragara inyuma mu mbaraga nkeya z’umubiri byose biterwa n’inzara yifitiye kuburyo atabura kuvuga ko asigaye ahagaze kubera imbaraga z’Imana, kuburyo yifuza ko haramutse habonetse abagiraneza bamugoboka baba bamugiriye neza kuko n’ubu adafite aho akura, kuri ubu inzara ikaba ari yose.

Si uyu muturage gusa kuko hari n’abandi babwiye TV1 ko bashonje abana bakaba bari kurira bityo bakaba bakeneye ubufasha, gusa umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bumbogo, Nyamutera Innocent yavuze ko nta muturage ushonje muri Bumbogo kuko n’abari bafite icyo kibazo mu minsi yashize bahawe ibiribwa, gusa uwaba afite ikibazo cy’inzara akaba yagana ubuyobozi bukamufasha.

Inkuru Wasoma:  Abakirisitu b’I Kayonza 31 batawe muri yombi nyuma yo kugenda bavuga ko isi igiye kurangira

Inkuru Wasoma:  RIB yataye muri yombi abantu batandatu barimo abagororwa n’umucungagereza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved