Umugore yataye umwana we w’uruhinja ku bwiherero bw’ishuri

Ku mugoroba wo kuwa 22 Nzeri 2022 umugore wo mu karere ka Nyanza yataye umwana we w’uruhinja ruri hafi kuzuza amezi nk’abiri ku musarane w’ishuri ry’Abadivantiste b’Umunsi wa karindwi. Uru ruhinja rwaje kubonwa n’umubyeyi wari ugiye gutangira isabato mu itorero ry’Abadivantisti b’umunsi wa karindwi.

Kugira ngo uyu mubyeyi abimenye, yumvise ijwi ry’umwana w’uruhinja rurira akurikiranye ijwi asanga ari uruhinja ruri kuririra mu myenda ku musarane w’ishuri rya Kavumu Adventiste. Ni mu mudugudu wa Kavumu, akagali ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana.

Egide Bizimana, umunyamabanga nshingabikorwa w’umurenge wa Busasamana avuga ko nyina w’urwo ruhinja yatawe muri yombi. Amakuru aravuga ko uwo mugore ari uw’I Mugandamure, akagali mu kagali ka Kavumu muri uwo murenge.

Ngo uyu mugore yavuye iwabo ahetse umwana ariko ntiyamugarura, nyina amubajije aho uruhinja ruri amusubiza ko yamusigiye Se. ubuyobozi buvuga ko uri kurera uwo mwana kuri ubu ari uwamubonye mbere akaba yamufashe mu kumuha ubutabazi bw’ibanze ariko hataramenyekana niba zakomeza kumwitaho. Abaturage bavuga ko kandi uruhinja nta kibazo rufite kuko byemejwe na muganga.

Ivomo: umuseke

Inkuru Wasoma:  Umugore ukekwaho kuba yarateye abagabo babiri gutemana na we yagenewe urumukwiye

Inkuru Wasoma:  U Rwanda rwashinjwe kuba inyuma y'igitero RED-Tabara iherutse kugaba mu Burundi

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved