Umugore witwa Gitangaza Ange, avuga ko mu minsi yashize yabanaga n’umugabo we ariko bakaza gutandukana, biturutse ku kuba umusore witwa Shadadi yaramushwanishije n’uwo mugabo we, uyu Shadadi usanzwe akora akazi ko gucunga amagare [securite w’amagare], akaza kwiyegereza Gitangaza maze akamwinjirira bagatangira kubana mu rugo rwe.
Aganira na BTN TV, uyu mugore Gitangaza uvuga ko asanzwe afite inzu abamo, akabari ndetse na butiki icuruza ibyo kurya, yavuze ko nyuma yo kubana na Shadadi hashize icyumweru babanye nk’umugore n’umugabo, uyu Shadadi yaje kumuhamagara amubwira ngo amugurize ibihumbi bitandatu by’amafaranga y’u Rwanda, aza kuyamwoherereza, ariko kuva ubwo Gitangazo ntabwo yongeye guca iryera uyu musore.
Avuga intandaro yo kuza guteza akavuyo mu ruhame, uyu mugore yavuze ko uyu musore Shadadi yagiye ahandi hantu, agatangira kwigamba ko Gitangaza ari indaya ye, ibyo biheraho bimubabaza cyane ahita afata umwanzuro wo gushaka Shadadi kugira ngo amwishyure amafaranga ye ibihumbi 6frw yamuhaye.
Mu ijwi riranguruye, uyu mugore yumvikana avuga ati “Njyewe inshuro twaryamanye ntabwo nzimwishyuza, icyo nshaka ni uko ampa amafaranga yanjye gusa, umuntu w’umusore waje akanyinjirira mu rugo rwanjye, nkamugaburira tukararana akagenda avuga ngo ndi indaya ye? Arampa amafaranga yanjye ibihumbi 6.”
Bamwe mu bakorana na Shadadi nk’abanyonzi, bavuze ko yabasebeje bikomeye bityo ubwo Gitangaza ari gusaba amafaranga yamugurije gusa ntagerekeho kumwishyuza inshuro baba barararanye cyangwa se ibyo yamugaburiye, byaba byiza amwishyuye ayo mafaranga ye ibintu bikava mu nzira. Icyakora uyu Shadadi abonye umunyamakuru agiye kumugeraho we yahise yiruka amaguru ayabangira ingata.
Uyu mugore gitangaza, yabwiye umunyamakuru ndetse n’abanyonzi bakorana na Shadadi ko igihe araba atamwishyuye amafaranga ye, aramujyana mu buyobozi aribwo buzakemura iki kibazo.