Umugore yatewe icyuma n’umusinzi yasabaga ko agabanya ijwi kuri telefone

Umugore yatewe icyuma n’umusinzi bashwanye ubwo yamwegeraga akamusaba kugabanya kuvugira cyane kuri telefone iruhande rwe. Fabills Felipe de Almeida w’imyaka 37 y’amavuko, byabaye ngombwa ko atabarwa n’abari ku muhanda ubwo yavaga amaraso mu gatuza hanze y’akabari muri Brazil.    Umwana w’imyaka umunani yabwiye mwarimu we uko yasambanyijwe n’umusore

Amashusho yafashwe na CCTV yerekana uburyo uyu mugore yatonganye n’uyu mugabo wari waborewe mbere y’uko amwica ku ya 4 Werurwe mu mujyi wa Fortaleza. Uyu mubyeyi w’umwana umwe yari arangije akazi mu iduka ryaho, yitegura kujya guhura n’inshuti ze mu kabari kari hafi ya sitasiyo ya peteroli muri ako gace.

Ubuyobozi buvuga ko ukekwaho icyaha Eberson de Oliveira, ufite imyaka 51, yarimo kunywera muri ako kabari ubwo uyu mugore yahageraga. Bavuga ko gushwana hagati y’aba bombi kwadutse nyuma y’aho uyu mugabo ahagaze iruhande rwa Fabills atangira kuvugira kuri telefoni mu ijwi riranguruye. Mu mashusho yagiye hanze,uyu mugore ngo yasakurije uyu musinzi wari umurembeje kubera urusaku rwe kuri telefoni.

Ngo ntibyagarukiye aho,uyu mugore yakubise urushyi uyu mugabo biramurakaza niko gufata icyuma akimutera mu gatuza. Uyu mugore ngo yagerageje guhagarara ariko birangira abantu bamwuzuyeho baje kureba uko bigenze ari nabwo bahise bamujyana kwa muganga apfa hashize iminsi ibiri. Iperereza riracyakomeje kuri uyu mwicanyi wishe uyu mugore wari ufite umukobwa w’imyaka 20 nk’uko Umuryango dukesha iyi nkuru babitangaje.

Inkuru Wasoma:  Bagiye mu murima w’ibirayi basangamo umurambo w’umusore bakeka impamvu yatangaje benshi kubera ibyakurikiye

Inkuru Wasoma:  Ababyeyi barakekwaho gukorera umwana wabo igikorwa cy’ubunyamaswa kugeza ubwo bamujugunya no mu bwiherero ari muzima

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved